’Avocat’ wa Nelson Mandela warwanyije Apartheid yapfuye

Umunyamategeko ukomeye uharanira uburenganzira bwa muntu wo muri Afurika y’Epfo, wamenyekanye cyane mu kunganira Nelson Mandela mu mategeko, yapfuye ku myaka 92.

Nyuma yo kunganira zimwe mu mpirimbanyi zizwi cyane muri politike muri icyo gihugu mu gihe cy’ubutegetsi bw’abazungu bw’ivangura n’iheza buzwi nka ’apartheid’, Bwana Bizos yabaye umwe mu bateguye Itegeko Nshinga rishya ry’Afurika y’Epfo.

Perezida Cyril Ramaphosa ni we watangaje inkuru y’urupfu rwe, avuga ko Bwana Bizos "yagize uruhare runini cyane muri Demokarasi yacu".

Umuryango we wavuze ko "yapfuye mu mahoro ari iwe mu rugo azize urupfu rusanzwe [rw’ikirago]".

Perezida Ramaphosa, uri mu ba mbere bagarutse ku byaranze ubuzima bwa Bwana Bizos, yavuze ko yari afite "mu mutwe hatekereza neza mu rwego rw’amategeko", avuga ko urupfu rwe ari "akababaro gakomeye kuri twe nk’igihugu".

Umuryango Nelson Mandela Foundation wavuze ko "ikindi gihangange mu mateka y’Afurika y’Epfo no mu guharanira ubutabera ku isi gitabarutse".

Ni uwuhe mubano yari afitanye na Mandela?

George Bizos azwi cyane kubera akazi yakoreye Nelson Mandela.

Bamenyanye ubwo bombi bigaga amategeko i Johannesburg, nuko nyuma Bwana Bizos aza kuburanira iyi nshuti ye n’abandi bantu bakomeye batandukanye barwanyaga ’Apartheid’.

Ni umwe mu banyamategeko baburaniye Mandela mu rubanza yaregwagamo ubugambanyi rwatangiye mu mwaka wa 1956.

Yanaburaniye Mandela mu rubanza rwiswe ’Rivonia Trial’, ubwo Mandela n’izindi mpirimbanyi zarwanyaga ’Apartheid’ bakatirwaga gufungwa burundu mu 1964 baregwa gushaka guhirika leta y’ubutegetsi bwa ’Apartheid’.

Byemezwa ko Bwana Bizos ari we wongeye amagambo "bibaye ngombwa" mu ijambo (imbwirwaruhame) rya Mandela ryamamaye yavuze mu rubanza rwe aho yavuze ko yiteguye gupfa.

Umuryango Nelson Mandela Foundation wavuze ko Bwana Bizos yagize "uruhare rukomeye... haba mu mwuga ndetse no mu kuba inshuti y’umuryango" mu myaka Mandela yamaze afunzwe.

Mu gitabo kivuga ku buzima bwe kitwa ’Long Walk to Freedom’ (urugendo rurerure rugana ku bwisanzure), Mandela avuga ko Bwana Bizos ari "umugabo wahuzaga kamere yo kumva akababaro k’abandi no kugira mu mutwe hatekereza neza".

Mandela Foundation yavuze ko ubucuti bw’abo bagabo "bwamaze imyaka irenga mirongo irindwi kandi bwabaye ubwa gitwari".

Uwo muryango wongeyeho uti "Mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwa Mandela, akenshi babaga bari kumwe, baganira, biyibutsa ibya kera, cyangwa batembera mu modoka bajya gusura ahantu h’ingenzi mu buzima banyuzemo".

Ni iki kindi tumuziho?

George Bizos yavukiye mu Bugereki ariko ajya muri Afurika y’Epfo afite imyaka 13 ari impunzi ahunze Intambara ya Kabiri y’Isi.

Mbere yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo, we na se bafashije abasirikare barindwi ba New Zealand (Nouvelle-Zélande) guhunga Ubugereki bwari bwigaruriwe n’ingabo z’u Budage.

Yamaze igihe kirekire yarataye ishuri ahubwo akora mu iduka ry’ibicuruzwa byo mu Bugereki, nyuma yo kugera i Johannesburg nta Cyongereza azi.

Nyuma yaje kwiga amategeko kuri Kaminuza ya Witwatersrand yo muri Afurika y’Epfo, mbere yuko yemerwa mu rugaga rw’abunganizi mu mategeko rw’i Johannesburg.

Ubwo ubutegetsi bw’ivanguramoko n’iheza bwa ba nyamucye b’abazungu bwa ’Apartheid’ bwari burangiye, Bwana Bizos yafashije mu kwandika Itegeko Nshinga rishya ry’Afurika y’Epfo.

Mu kanama kagamije kugera ku kuri n’ubwiyunge, yanunganiye mu mategeko imiryango y’impirimbanyi zarwanyije ’Apartheid’ zishwe muri icyo gihe.

Muri rumwe mu manza za nyuma zikomeye yaburanye, yatumye leta iriha impozamarira imiryango y’abacukuzi 34 b’amabuye y’agaciro bishwe barashwe na Polisi y’Afurika y’Epfo mu 2012 bigaragambiriza imishahara, mu bwicanyi bw’i Marikana.


George Bizos warwanyije apartheid, yamenyekanye cyane kubera kunganira Nelson Mandela mu manza

Uwari umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda nyuma yo guhagarika kuvugira iri shyaka, yahunze igihugu ngo kuko yari ku gitutu gikomeye kandi ngo yari yarakiriye amakuru ko ashobora no kugirirwa nabi, MRCD-Ubumwe yasabiye u Rwanda ibihano ku ifatwa rya Paul Rusesabagina, kimwe n’andi makuru mesnhi urayiyumvira k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo