Amasezerano 10 akomeye FPR yahaye Abanyarwanda azibandwaho n’Abadepite

Umuryango FPR Inkotanyi uyoboye igihugu n’imitwe yifatanyije nawo mu matora y’Abadepite, yasezeranyije Abanyarwanda ibintu bikomeye bizakomeza guhindura imibereho n’iterambere ryabo.

Imihigo yayo ijyana na gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ikubiyemo ibyo Perezida Kagame yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga mu 2017.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza bimaze iminsi bibera hirya no hino mu gihugu, FPR, yasezeranyije abaturage ko nibayitora izakomeza kubakorera ubuvugizi bakagerwaho n’amazi meza n’amashanyarazi, kurwanya ubushomeri n’ibindi.

Ibi bikorwa biri mu mirongo migari ya Guverinoma mu myaka irindwi ya manda ya Perezida Kagame, Abadepite bazaharanira ko bigerwaho binyuze mu nshingano zabo zo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma.

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ubwo yamamazaga abakandida depite bayo 80 mu Karere ka Gisagara, yasabye abaturage kuzabatora bakamufasha kubageza ku byo yabemereye ubwo bamutoraga mu 2017.

FPR Inkotanyi ntiyiyamamaje yizeza ibitangaza abaturage, yagiye igaragaza ko izashyira imbaraga mu byari byaratangiye gukorwa ariko ikanakora ibishya bituma Umunyarwanda aba umuturage wishoboye.
Muri ibyo harimo:

  Nta muturage uzasigara adafite amazi n’amashanyarazi

Ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi meza n’amashanyarazi ntibyasigaye inyuma mu masezerano abaturage bahawe na FPR Inkotanyi.

Mu mihigo iteganyijwe mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage muri gahunda ya Guverinoma, harimo ko amazi n’amashanyarazi bizagezwa kuri bose (100%).

Komiseri wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yabwiye IGIHE ati “Buri mwaka iyo Guverinoma yavuze ibyo izageraho, abadepite baramanuka hose (mu baturage) kureba ko byagezweho, bakagaruka bakavuga bati ‘ibyo mwavuze ntibyagezweho, nimushyiremo imbaraga’.”

  Kurwanya ubushomeri

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko Abanyarwanda badafite akazi ari 16.7%; mu rubyiruko (hagati y’imyaka 16-30) ubushomeri buri kuri 21%.

FPR nk’umutwe wa Politiki watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, yijeje kuzahanga imirimo ibyara inyungu, hagamijwe kuzamura ubukungu no kurandura ubukene.

Mu kubigeraho, ivuga ko hazongerwa umubare w’abize ubumenyingiro; hakubakwa ubushobozi bw’Abanyarwanda mu guhanga, gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga.

Ubundi buryo ivuga bizagerwaho, ni uguteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga n’iyo guhanga ibishya; gushyiraho umushinga w’icyitegererezo ubyara inyungu kuri buri mudugudu; hakanubakwa ubushobozi bw’amakoperative.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, hateganyijwe ko hazahangwa imirimo mishya ibyara inyungu igera nibura kuri miliyoni 1.5.

Gasamagera ati “Icyo Abadepite bazakora ni ukugenzura ko ibyo bintu bishyizwe mu bikorwa mu gushaka iyo mirimo.”

Ikindi kandi avuga ko abadepite bagomba guhora bashyiraho uburyo bw’amategeko bufasha ko iyo mirimo yahangwa.

  Kutihanganira na busa ruswa n’abanyereza ibya leta

FPR yasezeranyije ko hazongerwa imbaraga mu gukumira no guhana ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’igihugu ku buryo bwihanukiriye, kandi ibyo byaha ntibigire ubusaze.

Gasamagera ati “Abadepite bagomba guhora bareba koko ko amategeko ariho ahagije kugira ngo kwa gukurikirana no guhana ruswa bizagerweho.”

Muri uko gukurikirana, amategeko ashobora kuba yavugururwa mu gihe basanga imbaraga afite zidahagije mu guca burundu ruswa.

Ikindi giteganyijwe, ni uguharanira ko abana bigishwa kurwanya ruswa bakiri bato.

  Umutekano udadiye

Umutekano nka zahabu y’u Rwanda, iri no gutuma abashoramari b’abanyamahanga barugana, ntiwasigaye mu mihigo FPR yashyize imbere.

Yahize ko ‘hazaharanirwa kugira inzego z’umutekano zifite ubushobozi bwo gukomeza guha Abanyarwanda umutekano usesuye, kurinda igihugu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.’

  Guca akarengane

Mu butabera, abaturage basezeranyijwe ko hazashyirwa imbaraga mu guca akarengane, gukemura ibibazo by’abaturage, no kurangiza vuba imanza zaciriwe mu nkiko.

  Kurushaho kwegera abaturage

Yaba mu gihe cyo kwemeza abakandida-depite ba FPR ndetse no mu gihe cyo kwiyamamaza, Perezida Kagame yashimangiye ko ashaka ko abadepite bazatorwa bazajya begera abaturage, bagakurikirana ko ibyo bakwiye gukorerwa babikorerwa, bakumva n’ibibazo byabo.

  Ireme ry’uburezi mu bizitabwaho

Mu mirongo migari, FPR Inkotanyi, yerekanye ko izirikana ko hari ibikwiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda.

Uretse kuba nta Munyarwanda uzahezwa ku burezi, uyu muryango wahize ko ‘hazongerwa ireme ry’uburezi’.

  Gukosora ibitaragenze neza

Perezida Kagame yemereye abaturage ko hari ibintu byagiye bidakorwa neza, ariko abasaba kwihangana bagakomeza kugirira icyizere FPR Inkotanyi, batora abakandida bayo, ibitarakozwe neza bigakosorwa.

Abayobozi bafite inshingano zo gutumiza umuyobozi bakamubaza kuri gahunda za guverinoma zitashyizwe mu bikorwa. Ibi ni bimwe bitezweho mu kongera imbaraga mu gukosora ibitarakozwe.

  Kubanisha neza abenegihugu

Hahizwe ko hazakomeza kwimakazwa ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda; hakanongerwa imbaraga muri gahunda zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyarwanda n’ahandi hose igaragara.

  Kubana no guhahirana n’amahanga

U Rwanda si akarwa, FPR Inkotanyi yasezeranyije ko hazashimangirwa ububanyi n’amahanga n’ubutwererane buteza imbere ishoramari, ubukerarugendo no kwagura isoko ry’ibikorerwa mu Rwanda.

FPR Inkotanyi ihataniye imyanya 53 na PSD, PL, Green Party, PS Imberakuri n’abakandida bigenga barimo Mpayimana Philippe, Ntibanyendera Elissam Salim, Sebagenzi Ally Hussein na Nsengiyumva Janvier. Muri Diaspora ho ni ku wa 2 Nzeri.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
No-bumva Donatha Kuya 5-09-2018

RPF IMVUGO NIYO NGIRO;ICYAKWIBANDWAHO NI UKO ABAGENERWABIKORWA BASOBANURIRWA NEZAURUHARE RWABO MUGUSIGASIRA IBYO BAGENERWA KANDI BAKABIHERAHO BIYUBAKAMO UBUSHOBOZI

No-bumva Donatha Kuya 5-09-2018

RPF IMVUGO NIYO NGIRO;ICYAKWIBANDWAHO NI UKO ABAGENERWABIKORWA BASOBANURIRWA NEZAURUHARE RWABO MUGUSIGASIRA IBYO BAGENERWA KANDI BAKABIHERAHO BIYUBAKAMO UBUSHOBOZI