Abayoboke ba FDU-Inkingi bavuga ko bemeye ibyaha nyuma yo guhitishwamo kwicwa cyangwa gusinya

Ubwo bari mu rukiko kuri uyu wa Kane, abayoboke b’ishya FDU-Inkingi ritaremerwa gukorera mu Rwanda basabye urugereko rwihariye rwa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda kimwe n’umunyamategeko ubunganira ko rwatesha agakiro ibirego bijyanye n’iterabwoba bakurikiranyweho bavuga ko bidafite ishingiro ngo kuko bahitishijwemo kwemera ibyaha cyangwa kwicwa.

Me Gatera Gashabana asaba kandi urukiko kudaha agaciro inyandiko mvugo zakoreshejwe abaregwa kubera ko bahatiwe kwemera ibyaha.

Abaregwa nabo bavuze ko basinye bemera ibyaha nyuma yo guhitishwamo hagati yo kwicwa cyangwa gusinya bemera.

Aba bayoboke b’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, bakurikiranyweho ibyaha birimo kuba mu mitwe y’iterabwoba no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi.

Mu cyumba cy’urukiko, abaregwa uko ari 10 bari bazengurutswe n’abacungagereza benshi bamwe bari imbere mu rukiko, abandi hanze y’icyumba cy’iburanisha.

Ku myanya y’imbere mu rukiko, hari hicaye Madame Victoire Ingabire n’umunyamategeko Bernard Ntaganda bakuriye amashyaka FDU-Inkingi na PS Imberakuri agaruka cyane muri uru rubanza.

Umunyamategeko Gatera Gashabana ni we wihariye umwanya hafi ya wose w’iburanisha rya none.

Yabwiye urukiko ko abo yunganira bakurikiranywe binyuranije n’amategeko kuko hari ibyaha bamenyeshejwe mu rukiko nyamara batarabigaragarijwe mu gihe cy’ibazwa ngo babyisobanureho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bamwe mu baregwa bemera ibyaha kandi bikagaragazwa n’inyandiko mvugo basinyiye mu gihe cy’ibazwa.

Gusa uwunganira abaregwa we avuga ko izi nyandikomvugo zigomba kubanza guteshwa agaciro kuko abaregwa bazishyizeho umukono ku gahato.

Hari abavuze ko bahitishijwemo hagati yo gusinya bemera ibyaha cyangwa se kwicwa bakemera gusinya byo kurokora amagara yabo.

Ubushinjacyaha bushingira ibirego byabwo ku kuba abaregwa bamwe bemera ko bari mu cyiswe P5, iyi bikaba bivugwa ko yari impuzamashyaka arimo FDU-Inkingi,PS Imberakuri na Rwanda National Congres.

Kwisobanura ku biganiro bagiranye

Umunyamategeko Gashabana hano, avuga ko aya mashyaka avugwa ntaho azwi mu mategeko y’u Rwanda ko n’ubwumvikane bwayo butagira agaciro kuko adafite ubuzima gatozi.

Ikindi kandi ngo abaregwa ntibagaragara mu bashyize umukono ku masezerano ahuza aya, mashyaka kandi ari bo bagomba gukurikiranwa mu gihe cy’urubanza.

Gashabana yongeraho ko mu ntego zigaragara z’aya mashyaka atemewe hatagaragaramo ubugizi bwa nabi.

P5 ngo yari ishyize imbere kurwanya jenoside no guharanira amahoro kandi ibi bikaba bitahungabanya umutekano w’igihugu nk’uko babiregwa n’ubushinjacyaha.

Nyuma y’uyu munyamategeko hagomba gukurikiraho icyiciro cyo kwisobanura ku mpapuro byavuzwe ko zigera ku 1000 zikubiyemo ibimenyetso by’ubutumwa bugufi abaregwa bahererekanyaga hagati yabo.

Umunyamategeko Gashabana yanenze izi nyandiko avuga ko nta muntu ufite ububasha bwo kuvogera itumanaho ry’umuntu mu gihe bitemejwe n’amategeko mu nyungu z’ubutabera nk’uko avuga ko byakozwe kuri aba yunganira.


Abayoboke ba FDU-Inkingi bashinjwa kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo