Close MORE NEWS Abanyeshuri bambara impenure n’abiyogoshesha bidahwitse bahagurukiwe UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 23-01-2018 saa 14:56' whatsapp Facebook Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’Abarimu gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri bigisha kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mwiza ababyeyi n’igihugu babitezeho. Ubwo yasuraga ibigo byo mumujyi wa Kigali, mu rwego rwo gutangiza umwaka w’amashuri wa 2018, minisitiri Isaac munyakazi yatunguwe n’imyitwarire y’abanyeshuri b’ibigo bimwe na bimwenka APACE aho yasanze bafite imisatsi isutse n’amaherena, abakobwa bisiga ibirungo ku maso no ku minwa (maquillage) ndetse n’inyogosho zidasanzwe zizwi nka Penke z’abahungu bahiga. Byatumye ahita asaba ubuyobozi bwa APACE kwita ku nyogosho n’imyambarire y’abanyeshuri babo no kujya bahita birukana umunyeshuri ufite ibintu nk’ibyo. Yagize ati “Mwite ku isuku y’abanyeshuri banyu cyane cyane ku misatsi y’abakobwa n’ibintu bisiga, mwite ku nyogosho z’abahungu. Ni gute umwana yaza kwiga afite imisatsi imeze kuriya agatsinda? Ntiyatsinda kubera ko nta mwanya aba afite wo kwiga kuko igihe kinini akimara ari mu misatsi kandi iyo abuze amafaranga yawo ni hahandi ajya kuyashakisha.” Yakomeje avuga ko mu cyumweru gitaha abashinzwe ubugenzuzi mu mashuri bazasubira kureba ko iki kibazo cyakosowe ndetse anashimangira ko nibasanga kitarakemutse iri shuri rizaba rifunzwe. Yanasabye ubuyobozi bw’iki kigo kurwanya ibiyobyabwenge bivugwa mu banyeshuri bahiga no kujya babasaka mbere y’uko bacyinjiramo. Umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye rya APACE, Senkware Emile, we yavuze ko nyuma y’ubusabe bwa Minisitiri bagiye kwita ku kibazo cy’imyitwarire. Bivugwa ko abakobwa benshi bagana muri Ishuri rya APACE bareshywa no kuba nta gitutu bashyirwaho kijyanye no kuba umusatsi wabo wahungabanywa, kwambara amajipo magufi ndetse bakanemererwa kwiga bambaye amaherena. Mu bindi bigo Munyakazi yanyuzemo yakanguriye abarimu gutangira kwigisha abana ku gihe, anabasaba ko abaza batinze babatuma ababyeyi kugira ngo basobanure impamvu zo gukererwa kuko bamenyeshejwe igihe amashuri azatangirira kare. Iki cyarahagurukiwe cyane kuko mu ntara nyinshi inama z’uburezi zakorwaga mbere y’itangira ry’uyu mwaka mu mihigo y’ibanze bihaye harimo kwita ku myambarire y’abarimu n’abanyeshuri. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) shaggy de best Raoul Kuya 28-01-2018 nibyo rwise minister ndamushimye bibe mugihugu hose Kuko abakobwa bambara imyenda migufi ikabije.ntakuntu watanga isomo uri imbere y,umukobwa wambaye kuriya kd uri umugabo.bikwanduza mumutwe.bikaba byakuviramo nogutangira kujya umuganiriza.nyuma yakazi.bikazamo gutanga amanita y,Ubuntu.ndetse nibindi. muja Kuya 25-01-2018 Imyambarire yabanyeshuri ba APACE(gusuka, maquillage, impenure) ni ubuyobozi bw’ikigo bwabyemeje mu Rwego rwo kugirango ikigo kibone abanyeshuri benshi. borore Kuya 24-01-2018 Andika Igitekerezo Hanno ubundi.Nigute umunyeshuri atera abandi ubusambo borore Kuya 24-01-2018 Andika Igitekerezo Hanno ubundi.Nigute umunyeshuri atera abandi ubusambo Frederic Ntihebuwayo Kuya 24-01-2018 Ibyo nibyo rwose nibakurikirane imyitwarire idahwitse y’abanyeshuri n’abarimu babo kuko ariyo bizatuma nireme ry’uburezi dushaka rigerwaho. Kandi ndashima minisitiri n’abandi bayobizi barikumwe muhusura ibigo by’amashuri, ariko bazagere no muntara nabo barebe. kwizera Kuya 23-01-2018 ndumva ibyo ari sawa rwose kuko birakabije Epa Kuya 23-01-2018 Andika Igitekerezo Hanno INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Abanyeshuri bambara impenure n’abiyogoshesha bidahwitse bahagurukiwe UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 23-01-2018 saa 14:56' whatsapp Facebook Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’Abarimu gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri bigisha kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mwiza ababyeyi n’igihugu babitezeho. Ubwo yasuraga ibigo byo mumujyi wa Kigali, mu rwego rwo gutangiza umwaka w’amashuri wa 2018, minisitiri Isaac munyakazi yatunguwe n’imyitwarire y’abanyeshuri b’ibigo bimwe na bimwenka APACE aho yasanze bafite imisatsi isutse n’amaherena, abakobwa bisiga ibirungo ku maso no ku minwa (maquillage) ndetse n’inyogosho zidasanzwe zizwi nka Penke z’abahungu bahiga. Byatumye ahita asaba ubuyobozi bwa APACE kwita ku nyogosho n’imyambarire y’abanyeshuri babo no kujya bahita birukana umunyeshuri ufite ibintu nk’ibyo. Yagize ati “Mwite ku isuku y’abanyeshuri banyu cyane cyane ku misatsi y’abakobwa n’ibintu bisiga, mwite ku nyogosho z’abahungu. Ni gute umwana yaza kwiga afite imisatsi imeze kuriya agatsinda? Ntiyatsinda kubera ko nta mwanya aba afite wo kwiga kuko igihe kinini akimara ari mu misatsi kandi iyo abuze amafaranga yawo ni hahandi ajya kuyashakisha.” Yakomeje avuga ko mu cyumweru gitaha abashinzwe ubugenzuzi mu mashuri bazasubira kureba ko iki kibazo cyakosowe ndetse anashimangira ko nibasanga kitarakemutse iri shuri rizaba rifunzwe. Yanasabye ubuyobozi bw’iki kigo kurwanya ibiyobyabwenge bivugwa mu banyeshuri bahiga no kujya babasaka mbere y’uko bacyinjiramo. Umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye rya APACE, Senkware Emile, we yavuze ko nyuma y’ubusabe bwa Minisitiri bagiye kwita ku kibazo cy’imyitwarire. Bivugwa ko abakobwa benshi bagana muri Ishuri rya APACE bareshywa no kuba nta gitutu bashyirwaho kijyanye no kuba umusatsi wabo wahungabanywa, kwambara amajipo magufi ndetse bakanemererwa kwiga bambaye amaherena. Mu bindi bigo Munyakazi yanyuzemo yakanguriye abarimu gutangira kwigisha abana ku gihe, anabasaba ko abaza batinze babatuma ababyeyi kugira ngo basobanure impamvu zo gukererwa kuko bamenyeshejwe igihe amashuri azatangirira kare. Iki cyarahagurukiwe cyane kuko mu ntara nyinshi inama z’uburezi zakorwaga mbere y’itangira ry’uyu mwaka mu mihigo y’ibanze bihaye harimo kwita ku myambarire y’abarimu n’abanyeshuri. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) shaggy de best Raoul Kuya 28-01-2018 nibyo rwise minister ndamushimye bibe mugihugu hose Kuko abakobwa bambara imyenda migufi ikabije.ntakuntu watanga isomo uri imbere y,umukobwa wambaye kuriya kd uri umugabo.bikwanduza mumutwe.bikaba byakuviramo nogutangira kujya umuganiriza.nyuma yakazi.bikazamo gutanga amanita y,Ubuntu.ndetse nibindi. muja Kuya 25-01-2018 Imyambarire yabanyeshuri ba APACE(gusuka, maquillage, impenure) ni ubuyobozi bw’ikigo bwabyemeje mu Rwego rwo kugirango ikigo kibone abanyeshuri benshi. borore Kuya 24-01-2018 Andika Igitekerezo Hanno ubundi.Nigute umunyeshuri atera abandi ubusambo borore Kuya 24-01-2018 Andika Igitekerezo Hanno ubundi.Nigute umunyeshuri atera abandi ubusambo Frederic Ntihebuwayo Kuya 24-01-2018 Ibyo nibyo rwose nibakurikirane imyitwarire idahwitse y’abanyeshuri n’abarimu babo kuko ariyo bizatuma nireme ry’uburezi dushaka rigerwaho. Kandi ndashima minisitiri n’abandi bayobizi barikumwe muhusura ibigo by’amashuri, ariko bazagere no muntara nabo barebe. kwizera Kuya 23-01-2018 ndumva ibyo ari sawa rwose kuko birakabije Epa Kuya 23-01-2018 Andika Igitekerezo Hanno INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu