Abanyeshuri bambara impenure n’abiyogoshesha bidahwitse bahagurukiwe

Munyakazi Isaac, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri n’Abarimu gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri bigisha kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mwiza ababyeyi n’igihugu babitezeho.

Ubwo yasuraga ibigo byo mumujyi wa Kigali, mu rwego rwo gutangiza umwaka w’amashuri wa 2018, minisitiri Isaac munyakazi yatunguwe n’imyitwarire y’abanyeshuri b’ibigo bimwe na bimwenka APACE aho yasanze bafite imisatsi isutse n’amaherena, abakobwa bisiga ibirungo ku maso no ku minwa (maquillage) ndetse n’inyogosho zidasanzwe zizwi nka Penke z’abahungu bahiga.

Byatumye ahita asaba ubuyobozi bwa APACE kwita ku nyogosho n’imyambarire y’abanyeshuri babo no kujya bahita birukana umunyeshuri ufite ibintu nk’ibyo.

Yagize ati “Mwite ku isuku y’abanyeshuri banyu cyane cyane ku misatsi y’abakobwa n’ibintu bisiga, mwite ku nyogosho z’abahungu. Ni gute umwana yaza kwiga afite imisatsi imeze kuriya agatsinda? Ntiyatsinda kubera ko nta mwanya aba afite wo kwiga kuko igihe kinini akimara ari mu misatsi kandi iyo abuze amafaranga yawo ni hahandi ajya kuyashakisha.”

Yakomeje avuga ko mu cyumweru gitaha abashinzwe ubugenzuzi mu mashuri bazasubira kureba ko iki kibazo cyakosowe ndetse anashimangira ko nibasanga kitarakemutse iri shuri rizaba rifunzwe.

Yanasabye ubuyobozi bw’iki kigo kurwanya ibiyobyabwenge bivugwa mu banyeshuri bahiga no kujya babasaka mbere y’uko bacyinjiramo.

Umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye rya APACE, Senkware Emile, we yavuze ko nyuma y’ubusabe bwa Minisitiri bagiye kwita ku kibazo cy’imyitwarire.

Bivugwa ko abakobwa benshi bagana muri Ishuri rya APACE bareshywa no kuba nta gitutu bashyirwaho kijyanye no kuba umusatsi wabo wahungabanywa, kwambara amajipo magufi ndetse bakanemererwa kwiga bambaye amaherena.

Mu bindi bigo Munyakazi yanyuzemo yakanguriye abarimu gutangira kwigisha abana ku gihe, anabasaba ko abaza batinze babatuma ababyeyi kugira ngo basobanure impamvu zo gukererwa kuko bamenyeshejwe igihe amashuri azatangirira kare.

Iki cyarahagurukiwe cyane kuko mu ntara nyinshi inama z’uburezi zakorwaga mbere y’itangira ry’uyu mwaka mu mihigo y’ibanze bihaye harimo kwita ku myambarire y’abarimu n’abanyeshuri.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
shaggy de best Raoul Kuya 28-01-2018

nibyo rwise minister ndamushimye bibe
mugihugu hose Kuko abakobwa bambara imyenda migufi ikabije.ntakuntu watanga isomo uri imbere y,umukobwa wambaye kuriya kd uri umugabo.bikwanduza mumutwe.bikaba byakuviramo nogutangira kujya umuganiriza.nyuma yakazi.bikazamo gutanga amanita y,Ubuntu.ndetse nibindi.

muja Kuya 25-01-2018

Imyambarire yabanyeshuri ba APACE(gusuka, maquillage, impenure) ni ubuyobozi bw’ikigo bwabyemeje mu Rwego rwo
kugirango ikigo kibone abanyeshuri benshi.

borore Kuya 24-01-2018

Andika Igitekerezo Hanno ubundi.Nigute umunyeshuri atera abandi ubusambo

borore Kuya 24-01-2018

Andika Igitekerezo Hanno ubundi.Nigute umunyeshuri atera abandi ubusambo

Frederic Ntihebuwayo Kuya 24-01-2018

Ibyo nibyo rwose nibakurikirane imyitwarire idahwitse y’abanyeshuri n’abarimu babo kuko ariyo bizatuma nireme ry’uburezi dushaka rigerwaho. Kandi ndashima minisitiri n’abandi bayobizi barikumwe muhusura ibigo by’amashuri, ariko bazagere no muntara nabo barebe.

kwizera Kuya 23-01-2018

ndumva ibyo ari sawa rwose kuko birakabije

Epa Kuya 23-01-2018

Andika Igitekerezo Hanno