Abanyarwanda bareze mu nkiko Uganda yabafunze binyuranyije n’amategeko

Abanyarwanda batatu batanze ikirego ku rukiko rw’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, barega igihugu cya Uganda kubera ko cyabafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Me Mugisha Richard ni we ugiye kubunganira mu mategeko.

Mu bareze igihugu cya Uganda harimo umuryango wa Ezeckiel Muhawenimama na Dusabimana Esperance wanabyariye umwana muri gereza I Kabale, ubwo bafungwaga bagiye gutabara umwe mu bagize umuryango wabo.

Hari kandi uwitwa Hakorimana Juvenant we yafatiwe mu mujyi wa Kampala, avuye mu gihugu cya Ethiopia aho yigishaga isomo ry’ibinyabuzima cyangwa Biologie mu ndimi z’amahanga.

We anavuga ko yafatanywe amadorari ibihumbi 11, n’amayero 5,700 ntiyayasubizwa.

Aba bose bajyanywe mu rukiko bashinjwa kwinjira mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

Iki kirego cyabo cyashyikirijwe ishami ry’urukiko rw’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba rikorera I Kigali cyakirwa n’umwanditsi warwo.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo