Abakuru b’ibihugu bigize EAC bahaye akato  Perezida Nkurunziza kuri Twitter

Mu gihe u Burundi bwitegura kwakira imikino ihuza abasirikare b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) izabera mu murwa mukuru wa Bujumbura,Perezida Nkurunziza asa n’uwahawe akato na bagenzi be ukurikije uburyo bakurikirana kuri Twitter .

Abakuru b’ibihugu byose bigize EAC bakoresha cyane ndetse barakurikirana ku rubuga Nkoranyambaga rwa Twitter ukuyemo Perezida Nkurunziza w’u Burundi basa naho bashyize iruhande.

Urugero,Perezida wa Kenya ,Uhuru Kenyatta niwe uza ku mwanya wa mbere muri EAC mu gukoresha Twitter aho akurikirwa(Followers) n’abantu barenga Miliyoni ebyiri mu gihe we akurikira abantu 34 barimo Abaperezida bose b’Ibihugu bigize EAC ukuyemo Perezida Nkurunziza.

Ku rundi ruhande Perezida wa Uganda , Yoweri Museveni afite abamukurikira bagera kuri bihumbi 500 we agakurikira 25, mu gihe Perezida wa Tanzania Dr.John Pombe Magufuli akurikirwa n’abantu ibihumbi 300 we agakurikira abantu 9 gusa.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kivuga ko Perezida w’u Rwanda ,Pauk Kagame akurikirwa n’abantu 1700000 we agakurikira abantu 144.Ngo mu bo Perezida Kagame akurikira harimo n’abakuru b’ibihugu bitabarizwa mu muryango wa EAC n’abahoze ari aba Perezida muri Afurika.

Iki kinyamakuru gishimangira ko Perezida w’u Burundi , Pierre Nkurunziza mu bakuru b’Ibihugu bigize EAC kuri Twitter akurikira Perezida Magufuli gusa.

Uretse no kuba adasabana na bagenzi be,Perezida Nkurunziza kuva muri Gicurasi 2015 akaba ataritabira Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC aho usanga u Burundi buhagarariwe n’abandi bayobozi.

Perezida Nkurunziza abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter akaba aherute kugaragaza ko yishimiye instinzi ya Perezida Kenyatta gusa ubu butumwa abanya-Kenya babwakiriye nabi kuko babufashe nk’uburyaya cyane cyane ko yabivuze Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu itaratangaza uwatsinze amatora.

Kuva Perezida Nkurunziza yatangaza ko aziyamamariza manda ya 3 muri Mata 2015 hakaba haratangiye imyigaragambyo ibyamagana yanaguyemo abatari bake , ibintu bikaba byararushijeho kuzamba nyuma ya Coup d’Etat yapfubye ku ya 13 Gicurasi 2015 aho Abarundi bishwe abandi bagahungira mu bihugu by’abaturanyi na n’ubu bikibacumbikiye.

Icyo gihe abayobozi batandukanye muri Afurika ndetse n’abo ku mugabane w’u Burayi bakomeje kenshi kugira inama Perezida Nkurunziza kutongera kwiyamamaza, ndetse Leta zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bavuze ko bahita bafatira u Burundi ibihano mu gihe yakwiyamamaza bigateza imvururu gusa yaranze abirengaho.

Muri Nyakanga 2015 nibwo Perezida Nkurunziza yatsinndiye manda ya 3 ku majwi 69%,kuva icyo gihe abagaragaje ko batamushyigikiye bakaba baratangiye guhigwa bukware kugeza n’ubu gusa Abakuru b’Ibihugu bigize EAC bakaba bakomeje kumusaba kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bityo ubwicanyi bukomeje gukorwa muri iki gihugu bugahagarara.

Gabriel Habineza/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo