Abakozi ba NCPD  baranengwa kuba batita ku nshingano zabo.

Mugihe umuryango nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona ”ROPDB” udahwema kugaragaza ko bagifite ibibazo byinshi bibugarije ugereranyije n’ibyo abafite ubumuga budakomatanyije bahura nabyo,imwe mu miryango itari iya Leta ikurikirana ibibazo by’abafite ubumuga iratangazako abakozi b’inama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga mu nzego z’ibanze usanga badasobanukiwe inshingano zabo bityo bikagorana no kwita kubafite ubumuga mu nzego zo hasi.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyo ku 12 Ukuboza 2018 , bwana FURAHA Jean Marie Vianney, umuyobozi w’umuryango w’abantu bafite ubumuga bukomatanyije yabwiye abanyamakuru ko abagize umuryango ahagarariye bagifite uruhuri rw’ibibazo birimo uguhezwa, gusuzugurwa,kumva ko badashoboye n’ibindi.

Ati ”Usanga ikibazo cya mbere abafite ubumuga bukomatanyije duhura nacyo ari ubukene kuko ntaho bapfa kuduha akazi nk’abandi. Usanga baduheza mu buryo bwose bushoboka, ndetse yewe na bamwe mu babyeyi batubyara baduheza mu kato ngo tutabatera igisebo mu muryango nyarwanda. Ibi bituma dusigara mu iterambere kuko bamwe nta bikorwa bibyara inyungu tuba twisangamo”

Bwana Joseph Munyangabo, Umukozi w’Ubumwe nyarwanda bw’Abantu bafite Ubumuga bwo kutabona RUB yifashishije imibare y’ubushakashatsi bwa RGB bwakorewe mu turere 5 bwagaragaje ko 87% by’inzego z’ubuyobozi bw’inzego zibanze batazi iby’amasezerano mpuzamahanga arengera abantu bafite ubumuga.

Ati ”Mu turere hose raporo y’ubu bushakashatsi yerekanye ko 87% batazi icyo amazererano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga avuga. 13% nibo bonyine bayumviseho nibura, kandi nabo murumva ko ari bake cyane, bivuze ko mu gihe inzego ziduhagarariye zitarabasha gusobanura iby’aya masezerano rya hohoterwa rizakomeza kutubaho.

Ni inshingano za NCPD rero gutegura amahugurwa ahamye afasha aba bayobozi bakabasha no kumenya gahunda abafite ubumuga tuba turimo”

Iki kiganiro cyari cyanitabiriwe na bamwe mu baterankunga bafasha imiryango y’abantu bafite ubumuga barimo ‘My Right’, Handcap Interanational, VSO n’iyindi.

Umukozi w’umuryango w’Abongereza utera inkunga imishinga n’imiryango imwe n’imwe yo mu Rwanda, Voluntary Service Overseas (VSO) , Madame Mbabazi Ruth yatunze agatoki inama y’igihugu y’abafite ubumuga “NCPD” kuba bamwe mu bakozi bayo bo mu nzego z’ibanze (Imirenge, utugari n’imidugudu) badasobanukiwe inshingano zabo.

Ati “Mu gufasha aba bantu reka ngire icyo nisabira Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD). tujya tubona abakozi bayo bamanuka bakagera no mu kagali, ariko nkatwe iyo tugiye hasi mu kazi tuba turimo ka buri munsi dusanga baba batazi akamaro kabo, n’icyo bashinzwe hasi aho mu bushobozi bafite, kandi ari urwego rwakabaye rudufasha gushakisha abo bantu, kubakorera ubuvugizi n’ibindi. NCPD rwose mufite umwanya n’ubushobozi, ariko mutari gukoresha neza“

NYIRABUGENIMANA Sylvie, umukozi wa NCPD ufite itumanaho ridaheza mu nshingano ze , yabwiye abanyamakuru ko koko ibyo abaterankunga bagaragaje bifite ishingiro, ko kandi nabo nk’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga babibona, ariko ko nka NCPD barimo gufasha inzego zatowe guhagarara mu nshingano zabo.

Ati “ Ibi binyura mu mahugurwa dutanga, twahereye ku rwego rw’Igihugu tugenda tumanuka ubu tugeze ku rwego rw’imirenge duhugura”

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa NCPD bugaragaza ko nta mibare ihamye y’Abantu bafite ubumuga bufite kuko ngo mu ibarura bakora hari ubwo babona n’imibare y’abakecuru n’abasaza baba bifuza kujya mu cyiciro cy’Abantu bafite ubumuga kandi babuterwa n’iza bukuru baba bagezemo.

Daniel Hakizimana
umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo