Abakoreshaga itumanaho rya Tigo Rwanda bagiye kwimurirwa ku murongo wa Airtel

Ni nyuma yuko Bharti Airtel isinyanye amasezerano na Millicom International Cellular akubiyemo ko Airtel Rwanda Ltd ifata imigabane ingana na 100% bya Tigo Rwanda Ltd. Tigo Rwanda Ltd yari isanzwe ariyo kompanyi ya kabiri mu bakiriya benshi mu by’itumanaho mu Rwanda.

Ibi byatangajwe ni ikinyamakuru The Economic Times cyo mu Buhinde nkuko Umuryango babyanditse.

Sunil Bharti Mittal, umuyobozi mukuru wa Bharti Airtel yatangaje ko Airtel yafashe ingamba nshya muri Africa zo gukomeza isoko ryayo mu bihugu bike isigayemo ikagera kuri benshi.

Yibukije ko Airtel na Tigo byahuje ibikorwa kugira ngo bigire imbaraga muri Ghana.
Ati “Uyu munsi twateye indi ntambwe tugura Tigo Rwanda kugira ngo tugire imbaraga ku isoko ririho babiri.”

Mu masezerano basinye, abakiriya ba Tigo mu Rwanda barahita bajya ku murongo wa Airtel.

Airtel imaze iminsi yongera imbaraga zayo ku isoko rya Africa ishaka kuba iya mbere mu bihugu irimo.

Mu bihe bishize, Airtel yaguze izindi kompanyi muri Uganda (Warid) Congo Brazza (Warid), Kenya (yu Mobile) inavanga na Tigo (Millicom) muri Ghana.

Mu minsi yashize umuyobozi wa Airtel yari yabwiye Economic Times ko bashaka kongera imbaraga muri Kenya mu Rwanda na Tanzania baciye mu kwihuza n’abandi, kubagurira cyangwa byombi.

Intego yabo ngo ni uko mu bihugu 15 bya Africa bakoreramo bahabyaza inyungu guhera mu 2018.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Dufatanye Evariste Kuya 21-12-2017

Nonese twebwe abakiriye ba Tigo Rwanda bizagenda bite?

Dufatanye Evariste Kuya 21-12-2017

Nonese twebwe abakiriye ba Tigo Rwanda bizagenda bite?

Andrew Kuya 21-12-2017

Iyinkuru’, rwoseharicyo’, inyigishije’, abarabimbere, bazababanyuma’,koko ntawatekerezagako, Airtel ifite, ubushobozibugezaho,