Abakora iyicarubozo bararye bari menge, NCHR igiye kujya ibikurikirana-Video

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2020 ubwo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (National Commission for Human Rights, NCHR) yamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi yakoze bujyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bikorwa byo kwimura abantu kubera inyungu rusange, Madamu Mukasine Marie Claire uyoboye iyi Komisiyo yavuze ko bongerewe inshingano zo kujya bakurikirana iyicarubozo.

Mu kiganiro cyihariye UMUBAVU wagiranye na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko itegeko ryavuguruwe mu 2018 ryongereye Komisiyo inshingano zo gukurikirana ibijyanye n’iyicarubozo.

Ati "Iyo nshingano rero Komisiyo irayifite, ubungubu ikibazo twari twagize ni uko iyo nshingano yari itarinjizwa muri structure ya Komisiyo ariko ejobundi aho ivugurura ry’imiterere y’inzego za Leta isohokeye, noneho muri NCHR hagiyemo Unite izajya ikurikirana by’umwihariko ibyo bibazo".

"Ni ukuvuga ko nitumara kubona abakozi bajya muri iyo Unite, icyo gikorwa na cyo tuzatangira kugikoraho".

Umunyamakuru amubajije niba baba bafite amakuru ko iyicarubozo rihari, ati "Twebwe tuzabimenya tubigenzuye, ntabwo nakubwira ngo kirahari kandi tutarakigenzura ariko kuba igihugu cyarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga arwanya iyicarubozo, nakubwira ko...igihugu gifite ubushake bwo kurwanya iyo mikorere kandi ubikoze akabiryozwa".

"Ni yo mpamvu rero na Komisiyo yabihawe mu nshingano kugira ngo tubikurikirane kandi uwo bizagaragaraho na we akabikurikiranwaho n’amategeko".

Avuga ko ngo muri raporo y’umwaka utaha izaba igaragaramo icyo Komisiyo yabikozeho.

Abajijwe niba bitaratinze hashingiwe ku gihe igihugu cyashyiriye umukono ku masezerano, yasubije ko bitatinze ngo kuko ibintu byose bigira igihe cyabyo, akongeraho ko hari intambwe itewe ngo kuba Komisiyo igiye kujya ibikurikirana.

Mu Rwanda hagiye humvikana abantu barimo na bamwe bari kuburanishwa mu nkiko ubu bavuga ko bakorewe iyicarubozo kugira ngo bemere ibyaha.

Urwego rukurikirana ibyaha ruzwi cyane nka RIB (Rwanda Investigation Bureau) cyangwa Polisi y’u Rwanda, mu bihe bitandukanye bagiye bereka abanyamakuru abakekwaho ibyaha, aba bakemera ibyo baregwa.

Gusa bagera mu nkiko bamwe bakabihakana, bakavuga ko babyemeye kuko bari bakorewe iyicarubozo mu buryo bw’umubiri cyangwa bw’intekerezo.

Colonel Jeannot Ruhunga ukuriye RIB, mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi, yavuze ko nta muntu wafungwa ngo akorerwe iyicarubozo uwarimukoreye ntabikurikiranweho.

Twabibutsa ko mu mwaka wa 2008 aribwo u Rwanda rwemeje burundu amasezerano mpuzamahanga arwanya iyicarubozo naho mu w’2012 igitabo cy’amategeko ahana cyemeza ko iyicarubozo rihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

IKIGANIRO KIRAMBUYE UMUBAVU WAGIRANYE NA PEREZIDA WA KOMISIYO Y’IGIHUGU Y’UBURENGANZIRA BWA MUNTU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo