ADF yongeye kwica abaturage i Beni, FARDC ikavuga ko iri kurangiza uyu mutwe

Umutwe wa ADF wagabye ibitero bishya ku baturage mu karere ka Beni ejo ku wa Gatatu wica abagera kuri 11, ni mu gihe ingabo za Leta (FARDC) zo zivuga ko ziri gutsinda uyu mutwe hafi kuwurandura.

ADF ni inyeshyamba zimaze imyaka irenga 20 mu Burasirazuba bwa Congo cyane mu karere ka Beni, zivuga ko zirwanya ubutegetsi bwa Uganda.

Ejo ku wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2020, Brigade Jacques Chaligonza ushinzwe ibikorwa bya gisirikare byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Kivu ya ruguru yabwiye Radio Okapi ko bari gutsinda uyu mutwe wa ADF muri Beni.

Kuri uwo munsi ariko abarwanyi ba ADF bateye abaturage bica abagera kuri 11 mu duce tubiri twa Beni nkuko umunyamakuru Roger Kakulirahi ukorera muri Beni yabibwiye BBC.

Kakulirahi ati "Ku wa Kabiri ADF yateye ibirindiro by’ingabo ahitwa Kokola ingabo zibasubiza inyuma.

"Ejo ku wa Gatatu bahise batera abaturage ahitwa Mayi Moya bica abantu batandatu bashimuta n’abandi, ariko nyuma habonetse imirambo yose hamwe icyenda (9) y’abasivili".

"Mu ijoro ryacyeye bongeye gutera ahitwa Oicha, ari nayo murwa mukuru w’akarere ka Beni, aho batwitse inzu z’abaturage bakica abantu babiri bakanasahura".

Brigade Jacques Chaligonza ejo yabwiye Radio Okapi ko bagenzura uduce hafi ya twose mu karere ka Beni kandi birukanye ADF mu birindiro byayo byose ubu bakaba bari kubahiga mu mashyamba.

Tariki 10 z’uku kwezi, umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare muri Kivu ya ruguru yabwiye BBC ko bafashe ibirindiro bikuru bya ADF byari ahitwa Medina, ko ibi ari intambwe nini mu kurandura uyu mutwe.

Nonese ADF ko ikiri kwica abaturage?


Mu 2014 ingabo za DR Congo n’iza Uganda zafatanyije kurwanya ngo zirandure ADF, aha General Katumba Wamala (ibumoso) wari umugaba w’ingabo za Uganda na General Didier Etumba wari umugaba w’ingabo za DR Congo bari basuye ingabo z’ibihugu byombi zari kuri urwo rugamba muri Beni

Umunyamakuru Roger Kakulirahi avuga ko ibitero by’ingabo za DR Congo biri kuba byatatanyije abarwanyi ba ADF kuko bavanywe mu birindiro byabo byinshi.

Aba barwanyi ariko ngo aho batataniye bagiye mu matsinda.

Ati "Abo barwanyi nibo bari gutera abaturage kugira ngo bayobye ingabo ubu zisa n’izagiye kubahiga kure mu mashyamba.

"Ibi bituma kandi abaturage nabo bakeka ko ingabo ntacyo ziri gukora mu kubarinda nubwo izo nyeshyamba zaba ziri gutsindwa bikomeye aho hirya mu mashyamba".

Inyeshyamba za ADF bivugwa ko zimaze kwica abaturage babarirwa mu bihumbi mu myaka 15 ishize, hiyongeraho ibikorwa byo gusahura no gufata abagore ku ngufu bashinjwa.

Si ubwa mbere habayeho ibitero by’ingabo byo kurandura umutwe wa ADF muri aka gace ka Beni.

Mu 2014 ingabo za DR Congo zafatangayije n’iza Uganda mu bitero byo kurandura uyu mutwe.


Abaturage bo muri Beni nyuma y’ubwicanyi bwakozwe iwabo n’umutwe wa ADF

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Ngaho nawe ribagire urebe uburyo uburwayi bw’uyu mwana bukomeye, akaneye ubufasha bwihuse kuko igice cyo hasi cye kiri kubora:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo