Rubavu: Abantu batandatu bajyanywe mu bitaro bazira  amata

Abantu batandatu bo mu muryango utuye mu Mudugudu wa Buhuru, Akagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa amata bikekwa ko yari ahumanye.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mata 2020. Abajyanywe kwa muganga bivugwa ko banyoye amata yazanywe n’umugabo muri uru rugo ayavanye iwabo mu Karere ka Rutsiro aho yari yagiye gushyingura.

Abajyanywe mu bitaro barimo ababyeyi babiri bo muri uyu muryango n’abana babo batatu n’umwe wo mu baturanyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi, Rwema Bienvenu, yemeje aya makuru avuga ko aba bantu bajyanywe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

Yagize ati “Bafashwe bose mu masaha ya saa Sita baribwa mu nda banaruka, bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Byahi kuko bari bameze nabi boherezwa ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo bitabweho byisumbuyeho. Biravugwa ko byaba byatewe n’amata banyweye. Turacyakurikirana.’’

Yakomeje asaba abaturage kwirinda kujya bakira ibinyobwa batazi neza aho byaturutse.

Ku wa 17 Nyakanga 2017 abana babiri bavukana n’umwe w’umuturanyi bo mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bitabye Imana bazize imyumbati bariye.

Ivomo:Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo