Gutwara abagenzi 100% n’ibiciro bishya ni uguhera ku wa Kane-RURA

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, ruratangaza ko guhera ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020 aribwo amabwiriza mashya y’ingendo azatangira kubahirizwa, kugira hanozwe uburyo bw’ingendo hirindwa COVID-19, hanategurwe ibiciro bishya.

RURA itangaje ibi nyuma yuko Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yemeje ko imodoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu zemerewe, naho izifite imyanya y’abagenda bicaye n’abagenda bahagaze, zemerewe gutwara 100% by’umubare w’abantu bicaye na 50% by’abagenda bahagaze.

Aya mabwiriza yaje akuraho ayubahirizwaga guhera muri Gicurasi, ubwo hemezwaga ko gutwara abantu mu buryo rusange cyangwa ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo byemewe, ariko imodoka zatwaraga 50% by’abagenzi.

Icyo gihe ibiciro by’ingendo byiyongereyeho amafaranga 31.8 Frw ku kilometero mu Mujyi wa Kigali na 30.8 Frw ku kilometero mu Ntara kubera ko umubare w’abagenzi mu modoka wari ugabanyijwe.

Kuri uyu wa Kabiri, RURA ibinyujije kuri Twitter yayo yemeje ko gutwara abantu 100% n’ibiciro bishya byose bizatangira kubahirizwa guhera ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2020, iti "RURA irashaka kumenyesha abaturage muri rusange ko, nk’uko Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryo ku ya 12 Ukwakira 2020, ryerekeye serivisi zitwara abantu, aya mabwiriza azatangira gukurikizwa guhera ku wa Kane, 15 Ukwakira 2020 nyuma yo gusuzuma ibiciro ndetse n’ingamba zo gukumira COVID-19".

Ubwo inama y’abaminisitiri yafatanga ingamba nshya ku ngendo, yemeje ko amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangwa na RURA.

Mu mabwiriza asanzwe ni uko abantu bose bagomba kwishyura urugendo bakoresheje ikoranabuhanga, bakabanza gukaraba mbere yo kujya hategerwa imodoka kandi buri wese akaba yambaye agapfukamunwa kandi neza.

Mu gihe aya mabwiriza ariko yari ataratangazwa, hari ibigo bimwe bitwara abagenzi byazindutse bitwara abagenzi buzuye imodoka bitandukanye n’uko byari bisanzwe, hagendewe ku mabwiriza yasohotse nijoro mu byemezo by’inama y’abaminisitiri.

Aha umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yabwiye IGIHE ati “Tumaze kuvugana n’abagenzuzi, barimo kumenyesha ibigo bitwara abagenzi kugira ngo bihangane bizatangire ku wa Kane, ariko urumva hari uwazindutse abikora kubera ko itangazo ryasohotse mu ijoro.”

Abayeho mu buzima busharira nyuma yo gukora impanuka igufwa bakarikuramo ubu akaba ategereje kurisubizwamo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo