USA: Umugabo yasambanyije ku gahato umwana w’imyaka 4 na nyina

Umugabo witwa Thomas Evans Jnr w’imyaka 37 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Charleston kabarizwa mu mujyi wa Carolina, arashinjwa gufata ku ngufu umugore wari uvuye gufata abana be ku ishuri ndetse ataretse n’umwana we w’imyaka 4 y’amavuko gusa.

Ikinyamakuru Mirror cyanditse iyi nkuru kivuga ko uyu mugabo yakurikiranye uyu mugore kuva yava ku ishuli amusanga mu rugo niko gutangira kumufata ku ngufu nkuko ubushinjacyaha bwabitangaje.

Uyu mugore w’imyaka 31,yabanje gukubitwa n’uyu mugizi wa nabi ndetse aramukoretsa cyane aho bivugwa ko yamufatiyeho icyuma.

Evans yashimuse umwana w’imyaka 4 w’uyu mugore ajya kumuhisha kure y’iwabo byatumye polisi imara ibyumweru 2 imushakisha iza kumusanga mu modoka y’uyu mugabo nawe yarafashwe ku ngufu.

Urukiko rwafashe umwanzuro wo gufunga burundu uyu mugabo cyane ko yahamwe n’ibindi byaha birimo ubujura bwitwaje intwaro ndetse no gufata ku ngufu.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MUGISHA GUMAMO Kuya 31-03-2018

BIRABABAJE INKIKO NIZIKORE AKAZO KAZI

NGANIZI SETH Kuya 19-03-2018

Andika Igitekerezo Hanno NUGUSENGA KUKO TURI MUBIHE BYANYUMA PEE