U Burusiya: Umwicanyi urya abantu yishe umugore arya umutima we awutetse

Mu gihe hirya no hino ku isi hakorwa ibishoboka byose ngo ubwicanyi buranduke burundu nyamara bamwe bakavuga ko bitashoboka babishingiye ko uko bukeye nuko bwije ahubwo birushaho kujya irudubi humvikana abana bishe ababyeyi babo, ababyeyi bishe abana babo yewe n’abivugana abo bashakanye. Kuri ubu umwicanyi wo mu Burusiya bivugwa ko arya abantu yakoze igikorwa cya kinyamaswa ubwo yicaga umubyeyi w’abana 2 amukuramo umutima arawuteka arawurya arangije ahamagara abapolisi ababwira ko aryamye mu maraso.

Uyu mwicanyi witwa Alexey Yastrebov yasanze uyu mubyeyi witwa Ekaterina Nikiforova mu rugo amwicisha icyuma arangije amukuramo umutima arawuteka arawurya.

Akimara kwica uyu mugore yahamagaye nyiri inzu amusaba guhamagara Polisi ndetse ko aryamye mu maraso hamwe n’umurambo w’umuntu.

Daily Mail itangaza ko Abapolisi bakimara kuhagera basanze uyu mwicanyi amaze kurya umutima w’uyu mugore ndetse ababwira ko yari yarasezeranyije uyu mugore ko azarya umutima we none yabikoze.
Uyu mwicanyi yagerageje kwiyica akoresheje umukasi kugira ngo yice ingoto biranga niko guhitamo kuryama mu maraso y’uyu mugore asaba ko bahamagara Polisi.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo