R. Kelly yongeye gutabwa muri yombi azira kudatanga indezo z’abana

Umuhanzi w’umunyamerika Robert Kelly yatawe muri yombi azira kudatanga indezo ku mugore we batandukanye bamaze kubyarana abana batatu.

Ibi byabaye ku wa Gatatu ubwo yitabaga urukiko rwo mu mujyi wa Chicago. Ubundi R Kelly asabwa gutanga indezo y’amadorali ibihumbi $161 ariko we yemeye gutanga ibihumbi $60 byonyine.

Kuva muri 2009 urukiko rwategetse uyu muhanzi w’imyaka 52 kujya atanga indezo ingana n’ibihumbi $20 buri kwezi, ariko ntiyabikora.

Umucamanza yafashe icyemezo ko R Kelly afungwa akabanza akishyura amafaranga yose nk’indezo abereyemo uwahoze ari umugore we Andrea Kelly, bafitanye abana batatu.

CNN yanditse ko kugeza ubu abantu b’inshuti ze bari gushaka uko bakusanya aya mafaranga atari make ari gusabwa, kugira ngo arekurwe.

Uru rubanza ruzasubukurwa tariki 13 Werurwe 2019.

Uyu mugabo ubukungu bwe bwifashe nabi muri iki gihe, kuko aho yakuraga amafaranga hose bitandukanyije nawe kubera ibyaha 10 ashinjwa byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa batarageza imyaka y’ubukure.

Ibyaha ashinjwa byabaye hagati yo mu 1998 na 2010.

Mu minsi ishize nabwo yari yatawe muri yombi na polisi arekurwa ari uko inshuti ze zimutangiye ingwate ingana n’ibihumbi $100.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya CBS, yahakanye yivuye inyuma ibyaha ari gushinjwa, yemeza ko ari abantu bamugambaniye bashaka kumwica ahagaze.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo