Nyuma y’Abanyarwanda bamaze iminsi bapfa, undi yapfiriye mu Bubiligi

Ni umuhanzikazi, Lies Lefever wari ufite ubumuga bwo kutabona wabaga mu gihugu cy’u Bubiligi ariko afite inkomoko mu Rwanda kuri ubu witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa 10 Mutarama 2018 azize urupfu rutunguranye.

Lies Lefever yari asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo akaba n’umunyarwenya, atabarutse asize umugabo n’abana batatu. Mu gace yari atuyemo yari azwi cyane cyane binyuze mu bihangano bye.
Ikinyamakuru RTL Info cyanditse ko uyu mugore w’imyaka 38 yasanzwe mu rugo ahitwa Asse iwe yapfiriye mu gikoni akaba yari atuye mu majyaruguru y’iki gihugu, akaba yapfuye urupfu rutunguranye.

Muri 2009 nibwo Lies Lefever yatangiye kumenyekana ubwo yitabiraga igitaramo cy’umwanditsi witwa Kamagurka geneest.Uyu mugore kandi yongeye kuzamura izina rye muri 2011 ubwo yitabiraga igitaramo cy’undi mwanditsi ukomeye witwa Phillipe Guebels.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo