Kwiteragura inshinge n’imiti byamuhesheje kugira ibizigira by’amaboko binini ku isi (Amafoto)

Kirill Tereshin w’imyaka 21 y’amavuko wo mu gihugu cy’u Burusiya arashaka guca agahigo ko kugira ibizigira by’amaboko binini ku isi kuko afite imiterere iteye mu buryo butangaza abantu benshi akesha kwitera imiti no guterura ibyuma.

Ni mu gihugu cy’u Burusiya aho Kirill Tereshin, umusore w’imyaka 21 nyuma yo guterura ibyuma no kwiteragura inshinge zihindura imiterere y’umubiri, imiterere y’ibizigira by’amaboko ye yarahindutse cyane ku buryo ari gutangarirwa n’abantu batagira ingano.
Uyu musore Kirill wahoze ari umusirikare, yakoze uko ashoboye aterura ibyuma mu rwego rwo kubaka umubiri we, gusa we icyifuzo cye cyari icyo kugira ibizigira by’amaboko bigaye cyane. Ibi byatumye uyu musore ahitamo kujya yitera umuti bita Synthol kugira ngo umufashe kugera ku ntego ye yo kugira ibizigira bigaye kuko imyitozo yonyine yabonaga itamugeza ku byo yifuzaga.
Nyuma yo gufata kuri Synthol ku kigero cya ml 250 yaje kubona uko bukeye n’uko bwije ibizigira by’amaboko ye bitabyimba nk’uko abyifuza.Ibi byatumye yongera ingano ya Synthol yiteraga igera kuri litiro. Ibi byaje gutuma amaboko ye abyimba ku buryo budasanzwe. Ndetse abamwitegereza ku mafoto batangarira ukuntu ingano y’amaboko ye ntaho ihuriye n’ingano y’ibindi bice bye by’umubiri.
Kirill n’ubwo kwiteragura iriya miti byamugizeho ingaruka mu miza ya mbere zirimo kubabara umutwe n’ibindi avuga ko nyuma y’igihe gito umutwe waje gukira yongera kubaho mu buzima busanzwe.
Ababonye Kirill ntibamuha agahenge kuko uko bukeye n’uko bwije bakomeza kugenda bamwibasira bamubwira ko ibyo yakoze bitari bikwiye, ariko we akabihorera ahubwo akavuga ko yifuza kuzaca agahigo k’umwe mu bantu babayeho bafite ibizigira by’amaboko binini ku Isi.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mordekaï Kuya 26-03-2020

byagenze bite kugirango agere aho gutergwa ritiro yumuti?

Mordekaï Kuya 26-03-2020

byagenze bite kugirango agere aho gutergwa ritiro yumuti?