Close MORE NEWS Abanyeshuri bahawe ubumenyi mu gukora robots zizaba igisubizo mu buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 24-01-2018 saa 07:53' whatsapp Facebook Mu gikorwa cyiswe “Robotics Academy Rwanda 2018” cyateguwe n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga BK TecHouse ku bufatanye na Makers Academy, abanyeshuri 22 b’abakobwa na 18 b’abahungu bahawe ubumenyi mu bijyanye na robot n’abanyeshuri baturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Massachusetts (MIT), bagaragaje ko batataye igihe mu gihe cy’ibyumweru bitatu dore ko bahavomye uburyo bwakwifashishwa mu kurushaho kunoza no guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga dore ko uburyo busanzwe usanga butanga umusaruro mukeya. Mu Rwanda, ubuhinzi ni umwuga ukorwa n’abantu benshi ugereranije n’indi myuga. Ibi byatumye Leta ifata ingamba zitandukanye zirimo guhuza ubutaka no guhinga imbuto z’indobanure zijyanye n’ubutaka kugira ngo umusaruro ukomoka mu buhinzi wiyongere ku buryo bufatika ariko kugeza ubu biracyagaragara ko umusaruro wifuzwa utaragerwaho. Mu gihe igihugu gikomeza urugamba rwo gushaka inzira zose zatuma umwuga w’ubuhunzi utanga umusaruro ufatika ubasha gutunga abawukora bakanasagurira amasoko, ni amahirwe akomeye abonetse nyuma yuko aba banyeshuri bahawe ubumenyi ku mikoreshereze ya Robots mu buhinzi dore ko mu gihe bizaba bishyizwe mu bikorwa nta gushidikanya ko bizatanga umusaruro kandi ufatika. Abanyeshuri bagera kuri 40 baturuka mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu nibo bahawe ubumenyi mu ikoranabuhanga rya ‘robot’ zishobora kwifashishwa mu buhinzi bityo mu gihe ubu buryo bwaba butangiye gukoreshwa bikaba bidashidikanywaho ko umusaruro wo mu buhinzi bw’igihugu wakwiyongera ku gipimo cyo hejuru dore ko n’ubusanzwe ibihugu bikora ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga usanga bifite umusaruro wo hejuru. Tariki ya 20 Mutarama 2018, ubwo iyi gahunda yo kwigisha aba banyeshuri ibijyanye na Robot yasozwaga, aba banyeshuri bagaragaje umusaruro w’ubumenyi bahawe, bamurika robot zatanga umusanzu mu buhinzi zirimo izakwifashishwa mu guhinga, kubiba, kuhira no gusarura. Ikinyamakuru Umubavu.com cyashatse kumenya uko ubuyobozi bwa BK Group bwakiriye ubumenyi aba bana bavomye mu gihe cy’ibyumweru bitatu bamaze bigishwa ku bijyanye na Robot maze, Umuyobozi mukuru wa BK Group, Dr Diane Karusisi abivuga muri aya magambo agira ati “ibyo aba bana bakoze bitanga icyizere ko ejo hazaza h’u Rwanda ari heza cyane bityo turishimira kuba twaratanze umusanzu mu kwigisha no guhugura abitezweho ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite”. Mu gukomeza gukurikirana aba bana kugira ngo ubumenyi bahawe bitazarangira buzimye, Ikigo cy’Ikoranabuhanga BK TecHouse, cyadutangarije kandi ko hazakorwa gahunda yo gukomeza kwagura ubu bumenyi. Nta gushidikanya ko mu gihe ubu buryo aba banyeshuri bigishijwe bwazaba butangiye gukoreshwa mu buhinzi bw’igihugu, umusaruro waziyongera bishingiye ko ibihugu bitandukanye ku isi bikoresha ikoranabuhanga mu buhinzi usanga bibona umusaruro uhagije. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Abanyeshuri bahawe ubumenyi mu gukora robots zizaba igisubizo mu buhinzi bwifashisha ikoranabuhanga UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 24-01-2018 saa 07:53' whatsapp Facebook Mu gikorwa cyiswe “Robotics Academy Rwanda 2018” cyateguwe n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga BK TecHouse ku bufatanye na Makers Academy, abanyeshuri 22 b’abakobwa na 18 b’abahungu bahawe ubumenyi mu bijyanye na robot n’abanyeshuri baturutse mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Massachusetts (MIT), bagaragaje ko batataye igihe mu gihe cy’ibyumweru bitatu dore ko bahavomye uburyo bwakwifashishwa mu kurushaho kunoza no guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga dore ko uburyo busanzwe usanga butanga umusaruro mukeya. Mu Rwanda, ubuhinzi ni umwuga ukorwa n’abantu benshi ugereranije n’indi myuga. Ibi byatumye Leta ifata ingamba zitandukanye zirimo guhuza ubutaka no guhinga imbuto z’indobanure zijyanye n’ubutaka kugira ngo umusaruro ukomoka mu buhinzi wiyongere ku buryo bufatika ariko kugeza ubu biracyagaragara ko umusaruro wifuzwa utaragerwaho. Mu gihe igihugu gikomeza urugamba rwo gushaka inzira zose zatuma umwuga w’ubuhunzi utanga umusaruro ufatika ubasha gutunga abawukora bakanasagurira amasoko, ni amahirwe akomeye abonetse nyuma yuko aba banyeshuri bahawe ubumenyi ku mikoreshereze ya Robots mu buhinzi dore ko mu gihe bizaba bishyizwe mu bikorwa nta gushidikanya ko bizatanga umusaruro kandi ufatika. Abanyeshuri bagera kuri 40 baturuka mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu nibo bahawe ubumenyi mu ikoranabuhanga rya ‘robot’ zishobora kwifashishwa mu buhinzi bityo mu gihe ubu buryo bwaba butangiye gukoreshwa bikaba bidashidikanywaho ko umusaruro wo mu buhinzi bw’igihugu wakwiyongera ku gipimo cyo hejuru dore ko n’ubusanzwe ibihugu bikora ubuhinzi bwifashisha ikoranabuhanga usanga bifite umusaruro wo hejuru. Tariki ya 20 Mutarama 2018, ubwo iyi gahunda yo kwigisha aba banyeshuri ibijyanye na Robot yasozwaga, aba banyeshuri bagaragaje umusaruro w’ubumenyi bahawe, bamurika robot zatanga umusanzu mu buhinzi zirimo izakwifashishwa mu guhinga, kubiba, kuhira no gusarura. Ikinyamakuru Umubavu.com cyashatse kumenya uko ubuyobozi bwa BK Group bwakiriye ubumenyi aba bana bavomye mu gihe cy’ibyumweru bitatu bamaze bigishwa ku bijyanye na Robot maze, Umuyobozi mukuru wa BK Group, Dr Diane Karusisi abivuga muri aya magambo agira ati “ibyo aba bana bakoze bitanga icyizere ko ejo hazaza h’u Rwanda ari heza cyane bityo turishimira kuba twaratanze umusanzu mu kwigisha no guhugura abitezweho ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite”. Mu gukomeza gukurikirana aba bana kugira ngo ubumenyi bahawe bitazarangira buzimye, Ikigo cy’Ikoranabuhanga BK TecHouse, cyadutangarije kandi ko hazakorwa gahunda yo gukomeza kwagura ubu bumenyi. Nta gushidikanya ko mu gihe ubu buryo aba banyeshuri bigishijwe bwazaba butangiye gukoreshwa mu buhinzi bw’igihugu, umusaruro waziyongera bishingiye ko ibihugu bitandukanye ku isi bikoresha ikoranabuhanga mu buhinzi usanga bibona umusaruro uhagije. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu