Close MORE NEWS Hubatswe ubuvumo bugezweho bwo kwihishamo ku munsi w’imperuka ubwo isi izaba iri kurimbuka-REBA AMAFOTO MENSHI HANO UMUBAVU.com admin Kuya 6-01-2017 saa 14:29' whatsapp Facebook Sosiyete yitwa Vivos Group yo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ifite indake zikodeshwa zizacumbikira imiryango mu gihe cy’irangira ry’Isi. Izo ndake zifite ubushobozi bwo kurokora abazihishemo mu gihe habayeho intambara y’ibisasu bya kirimbuzi, n’ibindi biza bishobora kuba mu minsi y’imperuka. Ubu buvumo bwubatse ahantu hanini kuburyo buzashobora kwakira abantu benshi Uwo mushinga wiswe Vivos xPoint ugizwe n’indake zizacumbikira abantu 5000. Izo nyubako ziri munsi y’ubutaka zikozwe na sima ivanze n’ibyuma bikomeye. Vivos ivuga ko abazirimo nta kintu bashobora kumva kabone n’igihe aho ziri hatewe igisasu cya kirimbuzi. Izo ndake ziherereye muri Leta ya South Dakota zubatswe bwa mbere n’Ishami ry’Igisirikare cya USA ry’ubwubatsi (CoE) mu 1942 ari ibirindiro bibikwamo ibisasu bikomeye. Mu 1967 igisirikare cyimuye ibirindiro, zishyirwa ku isoko, Vivos izigura mu 2016 aribwo yatangiye kuzivugurura ngo izazigire imitamenwa yo guhungiramo ibyago by’isi byo mu minsi y’imperuka. Iyi sosiyete ivuga ko abazacumbikirwamo bazahabwa ibiribwa bishobora kubamaza igihe cy’umwaka batarigera inzara. Muri ubu buvumo harimo ahateguriwe abitite cyane harimo burikimwe nkuko waba wibereye iwawe Uwaguze iyo ndake ayihabwa nta mazi n’amashanyarazi arimo agashobora kuzabishyirishamo ku giti cye cyangwa akabishyirirwamo na Vivos. Business Insider ivuga ko indake imwe ishobora gukodeshwa mu gihe cy’imyaka 99 ku madorali 25 000 hakiyongeraho 1000$ azajya yishyurwa buri mwaka , kureba ibiciro ku buryo burambuye kanda hano. Ubu buvumo bwubakishijwe imitamenwa Abashaka gusura izo ndake bazatangira kwakirwa muri Werurwe, naho mu mpeshyi bazaba bemerewe gutangira guturamo. Ushaka gukodesha yitwaza amadorali 5000 y’ingwate azasubizwa nyuma. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Hubatswe ubuvumo bugezweho bwo kwihishamo ku munsi w’imperuka ubwo isi izaba iri kurimbuka-REBA AMAFOTO MENSHI HANO UMUBAVU.com admin Kuya 6-01-2017 saa 14:29' whatsapp Facebook Sosiyete yitwa Vivos Group yo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ifite indake zikodeshwa zizacumbikira imiryango mu gihe cy’irangira ry’Isi. Izo ndake zifite ubushobozi bwo kurokora abazihishemo mu gihe habayeho intambara y’ibisasu bya kirimbuzi, n’ibindi biza bishobora kuba mu minsi y’imperuka. Ubu buvumo bwubatse ahantu hanini kuburyo buzashobora kwakira abantu benshi Uwo mushinga wiswe Vivos xPoint ugizwe n’indake zizacumbikira abantu 5000. Izo nyubako ziri munsi y’ubutaka zikozwe na sima ivanze n’ibyuma bikomeye. Vivos ivuga ko abazirimo nta kintu bashobora kumva kabone n’igihe aho ziri hatewe igisasu cya kirimbuzi. Izo ndake ziherereye muri Leta ya South Dakota zubatswe bwa mbere n’Ishami ry’Igisirikare cya USA ry’ubwubatsi (CoE) mu 1942 ari ibirindiro bibikwamo ibisasu bikomeye. Mu 1967 igisirikare cyimuye ibirindiro, zishyirwa ku isoko, Vivos izigura mu 2016 aribwo yatangiye kuzivugurura ngo izazigire imitamenwa yo guhungiramo ibyago by’isi byo mu minsi y’imperuka. Iyi sosiyete ivuga ko abazacumbikirwamo bazahabwa ibiribwa bishobora kubamaza igihe cy’umwaka batarigera inzara. Muri ubu buvumo harimo ahateguriwe abitite cyane harimo burikimwe nkuko waba wibereye iwawe Uwaguze iyo ndake ayihabwa nta mazi n’amashanyarazi arimo agashobora kuzabishyirishamo ku giti cye cyangwa akabishyirirwamo na Vivos. Business Insider ivuga ko indake imwe ishobora gukodeshwa mu gihe cy’imyaka 99 ku madorali 25 000 hakiyongeraho 1000$ azajya yishyurwa buri mwaka , kureba ibiciro ku buryo burambuye kanda hano. Ubu buvumo bwubakishijwe imitamenwa Abashaka gusura izo ndake bazatangira kwakirwa muri Werurwe, naho mu mpeshyi bazaba bemerewe gutangira guturamo. Ushaka gukodesha yitwaza amadorali 5000 y’ingwate azasubizwa nyuma. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu