Impamvu zishobora gutuma abakobwa batendeka abasore

Umuco wo gutendeka ku bakobwa umaze kuba nk’akamenyero muri iyi minsi,aho usanga umusore cyangwa inkumi idatinya kwemerera undi muntu urukundo kandi afite n’undi ku ruhande gusa ibi usanga akenshi na kenshi ari nk’indwara yibanze cyane mu bakobwa ndetse ugasanga nta mukobwa ukimarana n’umusore kabiri badatandukanye kandi abenshi usanga bapfuye ikibazo cyo gutendeka.

Ku ikubitiro Ikibazo cyo gukunda amafaranga nicyo kiza ku isonga mu bituma abakobwa batendeka abasore. Umubavu.com twabateguriye zimwe mu impamvu zituma igitsina gore gikunda gutendeka abagabo cyangwa abasore bakundana nabo.
1. Kugira isoni no gutinya abahungu
Abakobwa benshi usanga bagira amasoni yo kubwira abahungu icyo batekereza,bigatuma bapfa kwemera ibyo babwiwe byose kuko hari abahungu bamwe na bamwe bamubwira ko nta rukundo wamuha bikaba byamubabaza cyane ndetse bikavamo inzika ndende icyo gihe ashobora kuhita agwa murukundo n’uwo musore kuko ariwe abona ko ashobora kuba yamubwiza ukuri
2. Gukunda utuntu no kutagira urukundo
Abakobwa bamwe usanga bakunda utuntu kuburyo batabasha guhakanira umusore uwo ariwe wese babonaho udufaranga kugira ngo babashe guhabwa ibyo bakeneye byose.Ibi bituma umukobwa ashaka kwigwizaho abasore kugira ngo icyo aburiye kuri umwe akibone ku wundi
3. Uburyarya bw’abasore
Kubera ko muri iki gihe uburyarya bumaze kwibasira cyane cyane abasore,usanga bigoye kugira ngo umukobwa abashe kwizera ko ibyo abahungu baza bamubwira byaba ari ukuri.
4. Kwirinda kugumirwa
Iyo umukobwa ageze mu gihe cyo guteretwa n’abasore benshi ntabwo abasha kugira uwo ahakanira kuko aba yumva ko agize uwo ahakanira cyangwa akagira uwo yizera cyane byazamugiraho ingaruka zo kwisanga nta n’umwe akigira nk’inshuti,akazahera iwabo nta mugabo abonye.
5. Gushaka guhitamo neza
Abakobwa benshi bakunda gukora iki kintu cyo gutendeka kugira ngo abashe guhitamo yitonze akurikije uko abona inshuti ze zihagaze,kuko hari ubwo baza kumusaba urukundo nyamara ariko akaba atarabonamo uwo yifuza.
Nubwo abakobwa benshi babikora nk’aho ari inzira nziza bakoresha ngo babashe kugira abakunzi beza cyangwa bagaragare neza ariko ibi bibaza abahungu cyane kuko hari ubwo umuhungu aba yarakunze by’ukuri maze yasanga umukobwa yaramutendetse bigatuma yaguhemukira kubera umujinya.

Alice Umwali/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Eric ndayisenga Kuya 8-07-2019

rwoxe murakoze kunama nziz mutugir