Mugabe azahabwa umwanya ukomeye muri Politiki

Fidelis Mukonori, umupadiri wayoboye ibiganiro mu bikorwa byo kwegura kwa Robert Mugabe yatangaje ko uyu mukambwe wari Perezida wa Repubulika ya Zimbabwe azahabwa umwanya ukomeye muri politiki y’icyo gihugu.

Padiri Mukonori, w’Umuyezuwiti, yavuze ko Mugabe azajya agira inama abayobozi bakuru ba Zimbabwe barimo n’uwamusimbuye Emmerson Mnangagwa nk’uko BBC ibitangaza.
Mugabe w’imyaka 93 yeguye ku wa kabiri w’icyumweru gishize nyuma y’uko igisirikare gifashe ubutegetsi n’abaturage bakigaragambya.

Mukonori ariko ntiyemeje niba Mugabe yarahawe amadorali miliyoni 10 ngo yemere kurekura ubutegetsi nk’uko bimaze iminsi bihwihwiswa.

Mnangagwa warahiriye gusimbura Mugabe ku wa Gatanu; yari asanzwe ari inshuti ye, yirukanwe mu ntangiriro z’uku kwezi bihita biteza imvururu ari nazo zatumye zatumye igisirikare gisaba Mugabe kwegura.

Padiri Fidelis Mukonori nawe ni inshuti ya hafi ya Mugabe ndetse yari umuhuza mu biganiro yagiranye n’igisirikare, yemeje ko Perezida Mnangagwa azajya agisha inama Mugabe.

Ati “Muri Afurika abasheshe akanguhe babereyeho kugishwa inama. Niba [Mnangagwa] arahira yaragize ati ‘Mugabe ni data, ni impfura kuri njye, ni icyitegererezo, wambwira ko azamugendera kure? Siko mbibona.”

Uyu mupadiri yavuze ko Mugabe n’umugore we bagumye mu rugo mu gihe cyose cyo guhererekanya ubutegetsi kandi ko batateganyaga guhunga.

Ati “Nta kintu na kimwe twamuhaye…. yeguye ku bw’inyungu za Zimbabwe.“
Yongeyeho ko kuva ku butegetsi ari cyo kintu cyiza kurusha ibindi Mugabe yakoze.

Ku cyumweru umwishywa we Leo Mugabe yavuze ko ameze neza kandi yishimye.
Ati “Ategereje kwisanzura mu buzima bwe bushya, agahinga, akorora akaguma mu rugo rwe mu cyaro. Kwegura yabifashe neza.”

Leo yavuze ko Grace yatangiye gushyira ingufu mu kubaka Kaminuza yitiriwe Robert Mugabe izatwara miliyari y’amadorali, ahitwa Mazowe hafi ya Harare.

Hari impungenge ko Perezida Mnangagwa wafatanyije na Mugabe mu bwicanyi bwa Gukurahundi bwahitanye benshi kuva Zimbabwe yabona ubwigenge, atazazana impindukaza demokarasi abaturage b’icyo gihugu biteze.

Ariko Mukonori yemeza ko uyu mugabo wahoze ayoboye ubutasi muri icyo gihugu azi neza ko demokarasi ari ingenzi mu kuyobora Zimbabwe.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo