Undi munyarwandakazi witwa Bella Gaelle bikekwa ko yiciwe  muri Amerika

Intangiriro z’umwaka wa 2018 zikomeje kurangwa n’inkuru z’akababaro, z’iyicwa ry’abanyarwanda bicirwa hanze y’igihugu. Nyuma Dr Dusabe wiciwe muri Afurika y’Epfo ndetse na Claire Bakesha wiciwe mu Buholandi, andi makuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko umunyarwandakazi witwa Gaelle Bella IKIBAGENGA yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Polisi ikaba ikomeje gukora iperereza dore ko bikekwa ko ari abamwishe.

N’ubwo byamenyekanye nyuma, Gaelle Bella IKIBAGENGA yapfuye mu ijoro rya tariki 5 Mutarama 2018, agwa muri Leta Michigan, imwe muri Leta zigize igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko benshi bo mu muryango we basanzwe baba mu Rwanda, akaba yari mwene Georges NTARUGERA na Jeanne UMURUNGI.

Polisi ya Michigan niyo yahamagaye Peter Ntarugera, musaza wa nyakwigendera Gaelle Bella IKIBAGENGA usanzwe nawe aba muri Amerika, bamumenyesha ko uyu mukobwa yasanzwe mu nzu yapfuye ndetse bikekwa ko yishwe ariko ko hagikorwa iperereza ku by’urupfu rwe.

JPEG - 96.4 kb

Kugeza ubu abo mu muryango wa Gaelle Bella IKIBAGENGA bari muri Amerika, batangiye kuvugana na Polisi ngo bahabwe umurambo wa nyakwigendera azashyingurwe mu Rwanda, ari nako harimo gushakishwa ubufasha kugirango uyu murambo uzagezwe mu gihugu cye cy’amavuko. Iperereza ku bijyanye n’urupfu rwe naryo rirakomeje kuko Polisi itaratangaza uburyo yishwemo n’abakekwaho kuba baramwishe.

KANDA HANO UREBE UKO NAWE WAFASHA UYU MURYANGO





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo