Amerika irashaka gufatira ibihano bikaze Irani

Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika - Mike Pompeo - yatangaje ko igihugu cye kizafatira ibihano bikaze igihugu cya Irani nyuma yaho Perezida Trump avaniye Amerika mu masezerano mpuzamahanga kuri gahunda ya Irani y’ingufu za nucleaire.

Bwana Pompeo yavuze ko Amerika izakora ibishoboka byose kugirango Irani idatunga intwaro zo mu bwoko bwa nucleaire.

Yatangaje kandi ibintu cumi na biri Amerika isaba Irani harimo kuvana ingabo zayo muri Syria no guhagarika inkunga iha inyeshyamba zo muri Yemeni.

JPEG - 17.9 kb
Perezida Trump aherutse kuvana igihugu cye mu masezerano ya nucleaire kuri Irani.

Yavuze ko ibihano bishobora koroshywa gusa igihe Amerika izabonera ko Irani irimo guhinduka politiki zayo ku buryo bushimishije.

JPEG - 27.8 kb
Perezida wa Irani Hassani Rouhani

Perezida Hassan Rouhani wa Irani yamusubije avuga ko Amerika itagifite ubushobozi bwo gufatira ibyemezo isi yose.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo