Urusengero rwa Bishop Rugagi rwafunzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwafashe icyemezo cyo gufunga urusengero rw’itorero ryitwa Redeemed Gospel Church Rwanda (Itorero Abacunguwe) kubera ko rutujuje amabwiriza agenga imyubakire.

Urusengero rw’iryo torero riyoborwa mu Rwanda na Bishop Rugagi Innocent mu Rwanda, rwafunzwe, ruherereye mu murenge wa Ruhango hafi y’ibiro by’Akarere ka Ruhango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francoix Xavier avuga ko iryo torero ryafungiwe urusengero kuko rwashoboraga gushyira mu kaga abarusengeragamo.

Agira ati “Twabasabye guhagarika ibikorwa by’iri torero kuko inyubako rikoreramo zitujuje ibisabwa n’amategeko agenga imyubakire.”

PNG - 291.2 kb
Umurambo wa Tshisekedi uraba ushyizwe ku karubanda byo kuwusezeraho, nk’umwe mu mihango myinshi iteganyijwe ku rwego rw’igihugu

Akomeza avuga ko yavuganye n’abakuriye urwo rusengero bakamubwira ko amafaranga yo kubaka urusengero rwujuje amabwiriza ahari, bakaba bazarwubaka bidatinze.

Ikinyamakuru cya Kigalitoday dukesha iyi nkuru, cyatangaje ko cyagerageje kuvugana n’uyobora urwo rusengero mu Karere ka Ruhango kugira ngo agire icyo avuga ku bijyanye narwo ariko ntibyakunda.

Inzu isengerwamo n’iryo torero yubakishije ibiti, igasakazwa amabati. Ntabwo ihomye ku mbande ahubwo ikikijeho imbingo zireshya na metero imwe.

Bigaragara ko haramutse haje umuyaga mwinshi urwo rusengero rwagwa ku bantu bari kurusengeramo .

PNG - 395.3 kb
Abantu babarirwa mu bihumbi bihutiye kujya ku kibuga cy’indege cy’i Kinshasa kwakira isanduku irimo umurambo wa Tshisekedi

Umwe mu batuye ahakorera iryo torero, utifuje ko izina rye ritangazwa, nawe ahamya ko urwo rusengero rwari kuzahirima mu gihe imvura ivanze n’umuyaga yaba iguye.

Agira ati “Ndebera nawe iyi nzu imeze nk’ikiraro idasenywa mu gihe iziyirusha ubwiza zubatswe bitemewe zasenywe zigashyirwa hasi.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko inzu zubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko zigomba gusenywa kandi zimwe muri zo zatangiye gusenywa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo