Ku umunsi w’irayidi abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye babona abakiriya

Kuri uyu wa gatanu u Rwanda rwifatanije n’abasilamu b’imbere mu gihugu n’abo ku isi hose kwizihiza umunsi mukuru w’Irayidi (Eid-ul-Fitr) usoza ukwezi gutagatifu bita Ramadan.

Ni ukwezi kuba kwiganjemo kwibabaza no kwigoma kuko baba batarya ndetse batananywa ku manwa, basenga, biyegereza Imana.

Uyu munsi mukuru w’Irayidi wijihijwe hirya no hino ku isi ndetse no mu Rwanda abasilamu baho nabo bijihije uyu munsi bishimana n’inshuti n’imiryango nkuko bisanzwe.

Abayobozi bakuru mu gihugu, ibigo bya leta, ibyigenga ndetse n’abikorera bose bakomeje kwifuriza abasilamu umunsi mukuru mwiza w’Irayidi bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Nubwo wari umunsi w’ikiruhuko ku bakozi ba leta, ntabwo byabujije ko ubucuruzi bukorwa kuko umunyamakuru wa HOSE.RW watembereye hirya no hino mu masoko y’i Kigali yemeza ko ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye ngo byaguzwe ku bwinshi.

Uku byagenze mu Rwanda, ni nako bimeze hirya no hino ku isi cyane cyane mu bihugu by’Abarabu ngo naho ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye bwitabiriwe ku bwinshi nkuko bigaragara mu itangazamakuru mpuzamahanga.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo