Close MORE NEWS Abashakanye basabye Kiliziya Gatolika kubegera bitari ibya Misa gusa UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 1-07-2019 saa 16:31' whatsapp Facebook Mu buhamya bunyuranye bwatanzwe n’abashakanye mu biganiro by’ihuriro rya gatatu rifite insanganyamatsiko yagiraga iti: "Kwirinda ibishobora gutera amakimbirane mu ngo", byahuje imiryango y’abashakanye 600, baturuka mu ma Santarali 11 agize Paruwasi ya Nemba, mu mirenge 10 y’Akarere ka Gakenke no mu mirenge 2 y’Akarere ka Burera basabye Kiliziya Gatolika guhaguruka ikabegera, ikabafasha gushaka ibisubizo by’ibibazo biba byabananiye, ikabakoresha inama bitari Misa gusa. Bayisabye kandi ko yashyira imbaraga mu guherekeza ingo zisenyuka zitamaze kabiri. HARERIMANA Gregoire wo mu murenge wa Kamubuga, yagejeje icyifuzo cye kuri Kiliziya Gatolika agira ati: "Muri kubona ibibazo ni byinshi, Leta iri gushyiraho inama zikomeye igahugura abaturage. Kiliziya Gatolika, abapadiri namwe nimuhaguruke musange abantu mubahurize hamwe mwoherezeyo Padiri, aho kugira ngo akoreshe Misa gusa, mugerageze mupange igihe cy’inama, abaturage bose baze bababaze mubasubize. Nk’ubu hari ibibazo duhura nabyo muri Noveni abakuru b’imiryangoremezo bikatunanira kubisobanura. Abapadiri bakanguke bahaguruke basange abantu, mutange inama aho kuba Misa gusa. Bababaze, mubasobanurire". Yagaragaje ko ibibazo bikunze kubananira birimo n’ibyo guteganya imbyaro n’ibindi. NDANGUZA Francois uvuka mu murenge wa Gakenke, yagize ati: "Hakorwa iki kugira ngo ingo zose zibe nziza kandi zisegasirwe hakurikijwe amategeko? Kiliziya irateganya iki kugira ngo inoze neza inyigisho zihabwa abitegura isakaramentu ry’ugushyingirwa? Dore ko icyagaragaye ari uko twasanze ari uko abo bantu batateguwe neza, niyo mpamvu bahohoteran. Ingo ziri gushingwa ubu ngubu zikurikiranwa zite ngo ziherekezwe?" Agaruka kuri ibyo bibazo, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nemba Jean Pierre Kashori yabijeje ko bazakomeza kubegera muri gahunda y’ikenurabushyo ryegereye abakristu. "Icyo twizeza aba baturage n’abakristu bacu, batwibujije inshingano zacu, muri iri kenurabushyo rya Diyosezi ariko na Papa Umushumba wa Kiliziya ku isi hari icyo yifuje, yise ikenurabushyo ryegereye abakristu (pastorale de proximité). Iryo kenurabushyo rero ryo kwegera abakristu, si ukubegera gusa ugiye kubaha Misa ahubwo ni ukubegera no mu buzima bwabo bwa buri munsi, ukumva n’ibibazo bafite, ukumva n’ibibashimisha n’ibibababaza kugira ngo ubafashe, ubabe hafi. Dore ko Papa wacu Fransisco yatubwiye ko ‘Umushumba burya akwiye kugira n’impumuro y’intama aragiye’. Natwe rero ibyo byadufashije kumva ko dufite inshingano n’ibyo tutakoraga neza, tutanozaga neza ni igihe cyo kugira ngo natwe tubishyire muri gahunda yacu y’ikenurabushyo ryihutirwa ryo kuba hafi y’abo dushinzwe, abakristu bacu, mu muryangoremezo, mu biganiro bitandukanye. Iki kiganiro kiri gukorerwa ku rwego rwa Paruwasi kikatubera n’imbarutso yo kugira ngo tubashe kukimanura ntikigume mu rwego rwa Paruwasi ahubwo tumanuke tujye no mu ma Santarali, tuzagere no mu miryangoremezo, tuganira n’abaturage, abakristu bacu kugira ngo tumenye ibibazo bafite biba byugarije ingo zabo". Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke, UWIMANA Catheline yagarutse ku byo abashakanye bakwiye kwibandaho bakubaka ingo nzima zizira amakimbirane: "Urugo ubusanzwe rwubakirwa ku rukundo akaba ari ryo buye fatizo rya buri rugo rwose. Inama nabagira nero uko batangiye, bashyingiranwe bakundana bakomeza gukora ibikorwa byiza bisegasira urwo rukundo kuko iyo rwahungabanye bitera amakimbirane. Imitungo ntabwo ari cyo gikwiye kugenderwaho kugira ngo abantu bashakane cyangwa se bubake urugo. Imitungo irashakwa, igomba gukoreshwa neza, hakurikijwe itegeko ry’umuryango. Hari benshi batangira amakimbirane kubera ko bagize abana bityo rero abashakanye bakwiye kumva ko urubyaro ari imbuto z’urukundo rwabo bakaba bakwiye kubakunda bakanabitaho". Ibi biganiro byatangiye mu kwezi kwa cyenda mu mwaka w’ikenurabushyo wa 2018-2019. Bitangwa rimwe mu gihembwe. Byitabiriwe n’abari mu nzego zinyuranye zirimo iza Kiliziya Gatolika n’inzego za Leta. Ababyitabiriye bagaragaje ko iyi gahunda yaje ikenewe, bunguka byinshi bibafasha kurwanya no kwirinda amakimbirane mu ngo. Biteganyijwe ko bizasozwa ku itariki ya 24/08/2019. Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke, Uwimana Catheline yibukije abashakanye ko urugo rwubakira ku rukundo ruramba Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nemba yatangaje ko bashyize imbere ikenurabushyo ryegereye abakristu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nemba, Bizimana Venuste yatangaje ko ibi biganiro bagize akamaro mu murenge ayoboye, ko byagabanyije amakimbirane mu miryango myinshi Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gakenke, Uwamahoro Marie Therese yahamagariye abashakanye kubahana, gushyira hamwe no kwitabira umugoroba w’ababyeyi Padiri Idukomeze Providence Ushinzwe Amashuri Gatolika muri Paruwasi ya Nemba yavuze ko bafite intego yo kwita ku banyeshuri babatoza uburere bwiza buzabafasha kubaka ingo nzima Padiri Uwingabiye Alexandre Ushinzwe urubyiruko muri iyi Paruwasi yakomoje ku muco w’ubusugi n’ubumanzi, asaba ababyeyi gutoza abana babo iyo migenzo Padiri Ahishakiye Diogene Ushinzwe komisiyo y’ingo i Nemba yibukije abashakanye kujya baganira bagashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bafite Ni ibiganiro byitabiriwe n’inzego z’umutekano Bagize umwanya wo gutanga ibyifuzo n’ibibazo NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Dusabe Kuya 2-07-2019 Ibi bintu nibyiza rwose dukomereze aha!! Dusabe Kuya 2-07-2019 Ibi bintu nibyiza rwose dukomereze aha!! INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Abashakanye basabye Kiliziya Gatolika kubegera bitari ibya Misa gusa UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 1-07-2019 saa 16:31' whatsapp Facebook Mu buhamya bunyuranye bwatanzwe n’abashakanye mu biganiro by’ihuriro rya gatatu rifite insanganyamatsiko yagiraga iti: "Kwirinda ibishobora gutera amakimbirane mu ngo", byahuje imiryango y’abashakanye 600, baturuka mu ma Santarali 11 agize Paruwasi ya Nemba, mu mirenge 10 y’Akarere ka Gakenke no mu mirenge 2 y’Akarere ka Burera basabye Kiliziya Gatolika guhaguruka ikabegera, ikabafasha gushaka ibisubizo by’ibibazo biba byabananiye, ikabakoresha inama bitari Misa gusa. Bayisabye kandi ko yashyira imbaraga mu guherekeza ingo zisenyuka zitamaze kabiri. HARERIMANA Gregoire wo mu murenge wa Kamubuga, yagejeje icyifuzo cye kuri Kiliziya Gatolika agira ati: "Muri kubona ibibazo ni byinshi, Leta iri gushyiraho inama zikomeye igahugura abaturage. Kiliziya Gatolika, abapadiri namwe nimuhaguruke musange abantu mubahurize hamwe mwoherezeyo Padiri, aho kugira ngo akoreshe Misa gusa, mugerageze mupange igihe cy’inama, abaturage bose baze bababaze mubasubize. Nk’ubu hari ibibazo duhura nabyo muri Noveni abakuru b’imiryangoremezo bikatunanira kubisobanura. Abapadiri bakanguke bahaguruke basange abantu, mutange inama aho kuba Misa gusa. Bababaze, mubasobanurire". Yagaragaje ko ibibazo bikunze kubananira birimo n’ibyo guteganya imbyaro n’ibindi. NDANGUZA Francois uvuka mu murenge wa Gakenke, yagize ati: "Hakorwa iki kugira ngo ingo zose zibe nziza kandi zisegasirwe hakurikijwe amategeko? Kiliziya irateganya iki kugira ngo inoze neza inyigisho zihabwa abitegura isakaramentu ry’ugushyingirwa? Dore ko icyagaragaye ari uko twasanze ari uko abo bantu batateguwe neza, niyo mpamvu bahohoteran. Ingo ziri gushingwa ubu ngubu zikurikiranwa zite ngo ziherekezwe?" Agaruka kuri ibyo bibazo, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nemba Jean Pierre Kashori yabijeje ko bazakomeza kubegera muri gahunda y’ikenurabushyo ryegereye abakristu. "Icyo twizeza aba baturage n’abakristu bacu, batwibujije inshingano zacu, muri iri kenurabushyo rya Diyosezi ariko na Papa Umushumba wa Kiliziya ku isi hari icyo yifuje, yise ikenurabushyo ryegereye abakristu (pastorale de proximité). Iryo kenurabushyo rero ryo kwegera abakristu, si ukubegera gusa ugiye kubaha Misa ahubwo ni ukubegera no mu buzima bwabo bwa buri munsi, ukumva n’ibibazo bafite, ukumva n’ibibashimisha n’ibibababaza kugira ngo ubafashe, ubabe hafi. Dore ko Papa wacu Fransisco yatubwiye ko ‘Umushumba burya akwiye kugira n’impumuro y’intama aragiye’. Natwe rero ibyo byadufashije kumva ko dufite inshingano n’ibyo tutakoraga neza, tutanozaga neza ni igihe cyo kugira ngo natwe tubishyire muri gahunda yacu y’ikenurabushyo ryihutirwa ryo kuba hafi y’abo dushinzwe, abakristu bacu, mu muryangoremezo, mu biganiro bitandukanye. Iki kiganiro kiri gukorerwa ku rwego rwa Paruwasi kikatubera n’imbarutso yo kugira ngo tubashe kukimanura ntikigume mu rwego rwa Paruwasi ahubwo tumanuke tujye no mu ma Santarali, tuzagere no mu miryangoremezo, tuganira n’abaturage, abakristu bacu kugira ngo tumenye ibibazo bafite biba byugarije ingo zabo". Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke, UWIMANA Catheline yagarutse ku byo abashakanye bakwiye kwibandaho bakubaka ingo nzima zizira amakimbirane: "Urugo ubusanzwe rwubakirwa ku rukundo akaba ari ryo buye fatizo rya buri rugo rwose. Inama nabagira nero uko batangiye, bashyingiranwe bakundana bakomeza gukora ibikorwa byiza bisegasira urwo rukundo kuko iyo rwahungabanye bitera amakimbirane. Imitungo ntabwo ari cyo gikwiye kugenderwaho kugira ngo abantu bashakane cyangwa se bubake urugo. Imitungo irashakwa, igomba gukoreshwa neza, hakurikijwe itegeko ry’umuryango. Hari benshi batangira amakimbirane kubera ko bagize abana bityo rero abashakanye bakwiye kumva ko urubyaro ari imbuto z’urukundo rwabo bakaba bakwiye kubakunda bakanabitaho". Ibi biganiro byatangiye mu kwezi kwa cyenda mu mwaka w’ikenurabushyo wa 2018-2019. Bitangwa rimwe mu gihembwe. Byitabiriwe n’abari mu nzego zinyuranye zirimo iza Kiliziya Gatolika n’inzego za Leta. Ababyitabiriye bagaragaje ko iyi gahunda yaje ikenewe, bunguka byinshi bibafasha kurwanya no kwirinda amakimbirane mu ngo. Biteganyijwe ko bizasozwa ku itariki ya 24/08/2019. Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke, Uwimana Catheline yibukije abashakanye ko urugo rwubakira ku rukundo ruramba Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nemba yatangaje ko bashyize imbere ikenurabushyo ryegereye abakristu Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nemba, Bizimana Venuste yatangaje ko ibi biganiro bagize akamaro mu murenge ayoboye, ko byagabanyije amakimbirane mu miryango myinshi Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Gakenke, Uwamahoro Marie Therese yahamagariye abashakanye kubahana, gushyira hamwe no kwitabira umugoroba w’ababyeyi Padiri Idukomeze Providence Ushinzwe Amashuri Gatolika muri Paruwasi ya Nemba yavuze ko bafite intego yo kwita ku banyeshuri babatoza uburere bwiza buzabafasha kubaka ingo nzima Padiri Uwingabiye Alexandre Ushinzwe urubyiruko muri iyi Paruwasi yakomoje ku muco w’ubusugi n’ubumanzi, asaba ababyeyi gutoza abana babo iyo migenzo Padiri Ahishakiye Diogene Ushinzwe komisiyo y’ingo i Nemba yibukije abashakanye kujya baganira bagashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bafite Ni ibiganiro byitabiriwe n’inzego z’umutekano Bagize umwanya wo gutanga ibyifuzo n’ibibazo NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Dusabe Kuya 2-07-2019 Ibi bintu nibyiza rwose dukomereze aha!! Dusabe Kuya 2-07-2019 Ibi bintu nibyiza rwose dukomereze aha!! INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu