Itorero risenga mu gifaransa rihererye  i nyamirambo rikeneye  400.000.000 ngo rive mu bukode

Itorero ry’ abadiventiste risenga mu gifaransa i Nyamirambo rifatanije na korali Ambassadors of Christ bakoze iteraniro hagamijwe gukusanya inkunga yo gukomeza inyubako yatangijweniri torero igiye kwimukira i Kanombe ahazwi ku izina rya Centre-Mifem.

Umuyobozi ushinzwe inyubako yatangaje ko iyo nyubako ifite kave n’igorofa izatwara akayabo ka 400,000,000rwf ariko avuga ko ayo mafaranga atari menshi. Yavuzeko kubera ko abizera bajyayo bagakoresha amaboko ndetse n’ibindi bakabyikorera ko nta shiti iyi nyubako izuzura.

Iyi nyubako ifite agashya kuko izaba ifite icyumba ababyeyi bonsa bazajya bonserezamo bakanaryamishamo abana bitabangamiye abari mu rusengero kandi aba babyeyi bagakurikirana gahunda iri kubera mu rusengero nk’aho bahicaye. Iki cyumba kikaba cyashimishije abari mu gitaramo.

Uretse ibyo iyo nyubako izaba ifite ibiro bya pasiroro,icyumba korari zizajya zikoreramo repetition,icyumba abana bazajya basengeramo,parking ihagije.....

Igishimishije nuko iyi nyubako igeze ahantu hafatika kuko hashinzwe inkingi ndetse ibikuta bya beto bya kave byarubatswe.

Mu mihati myinshi korari Ambassadors of Christ yakoresheje itegura kandi irarikira abantu kuza mu gitaramo ifatanije n’itorero rya Francophone kuri iyi sabato ahagana saa 3:00pm nibwo Mc Rurangirwa Alphonse aka Frere yatangije iteraniro ryendaga kuzura urusengero rwa Nyamirambo.

Korari Paradise Melody yakiriye abashyitsi n’abizera muri rusange. Elevate Singers yari yavuye kuri Kigali English Church yasusurukije abari aho mu njyana ya Accapela (idacuranze) aho Mc Frere yayiburiye izina akayita korari ya Soweto cg Kumasi ashaka kwibutsa amakorari twabonye kuri Satellite. Korari Ambassadors yasusurukije abari aho mu ndirimbo zabo nziza zikunzwe na benshi nka Hoziyama,Abasaruzi,Hejuru mu kirere ,Nzazana iki,Impanda,Iwacu heza......

Mu ijambo ry’Imana Pr Ndamyumugabe Phodidas yasabye abari aho kugira ishyaka nka Zakayo wakiriye Yesu akiyemeza kuriha ibyo yari yarasahuye rubanda.

Umuyobozi ushinzwe inyubako muri francophone yagaragaje igituma byihutirwa kubaka urusengero. Yavuzeko aho basengeraga bari barahatijwe n’itorero rya Nyamimbo (Eglise mere) ndetse igihe ryari ryarahabatijije cyarangiye hakanarangira iminsi y’inyongera (preavis). Yavuze kandi ko aho basengeraga hari hamaze kubabana hato bityo inyubako igomba kuba yakwakira abantu 600 ikenewe byihutirwa. Yongeyeho ko aho basengeraga nta parking ihagije ihari ndetseko hatajyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.... Yabwiye abaraho ko yifuza ko Yesu yazagaruka akabasanga bari mu rusengero bari kubaka.

Icyashimishije nuko ubwo hahamagarwaga abantu ngo bitange wasangaga hatangwa imifuka ya sima 15,20... ndetse hakaba n’abiyemeza kujya batanga buri kwezi amasima. Abari aho bakusanyije inkunga ingana na 7,407,000rwf ndetse n’isakaro ry’urusengero.

Mu ijambo ryo gushima pasiteri Martin wa Francophone yashimiye abagize icyo batanga anavuga ko korari ambassadors yakabereye urugero andi makorari abasabira ko bazaririmbira no mu ijuru.

Muri iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:"Turubaka urusengero rw’Uwiteka Hagayi 1.8" abantu bagaragaje ukuntu bafite ishyaka ry’umurimo w’Imana hatitawe ku itorero basengeramo.
Inyubako iracyakeneye amaboko ku buryo inkunga yawe wowe usoma iyi nkuru ikenewe cyane uko yaba ingana kose.

Sinasoza iyi nkuru ntakubwiye ko kuri uyu wa 19/6/2016 saa 12:00am ku Muhima hari igitaramo cya Korari Abahamya bazwi kuri ya ndirimbo ivuga ngo Yesu ntiyaraye muri beriso,ntiyateze rifuti... Bakazaba bashyira ahagaragara umuzingo (album) w’amashusho (dvd) wa 4. Ni mu gitaramo bazafatanyamo na korari Abakurikiye Yesu(Kacyiru), Ibyiza by’Ijuru (Rugunga), Maranatha men.....

Bigirimana Phanuel nawe uzwi mu ndirimbo nka Inzu itava,Amahumbezi,Amatekamuntu...azaba ashyira ahagaragara umuzingo we wa 3 q’amajwi witwa "Amajwi y’Inyoni" ku rusengero rwa Karambo afatanije na Yesu araje (LMS Kamukina), Worship Singers (Nyabisindu), Ababimbuzi (Muhima), Muhimpundu Anne,Uwase Yvonne..

Aime J. d’Amour N.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo