Uwari umugore wa Katauti Oprah Uwoya mu ruhuri rw’ibibazo

Uwoya wahoze Oprah Irene Uwoya wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti, kuri ubu ari mu bibazo bikomeye nyuma yuko abakozi bahoze bamukorera mu kabari bari kumwishyuza indishyi z’akababaro, mu gihe umugore bakoranaga we yamaze gutabwa muri yombi na polisi.

Nyuma yuko Oprah Uwoya akoze ubukwe mu ibanga mu kwezi k’Ukwakira 2017 n’undi mugabo w’umuraperi, Dogo Janja, yahuye n’ibibazo birimo amakimbirane n’abo kwa sebukwe mushya, kwigaragambya kw’abakozi b’akabari ke kakanafungwa n’ibindi bitandukanye.
Akabari ka Irene Uwoya kitwa ‘Last Minutes’ gaherereye mu gace kitwa Magomeni i Dar es Salaam. Ikinyamakuru Global Publishers cyatangaje ko Mariam Ismail ‘Mama Kubwa’ wacungaga inyungu z’aka kabari yatawe muri yombi nyuma y’uko inzego z’umutekano zasanze bacuruza mu masaha atemewe ndetse banateza urusaku.
Mama Kubwa n’abakozi bashya ba Irene Uwoya bafashwe mu rukerera rwo kuwa Mbere w’iki Cyumweru, abashinzwe umutekano babambitse amapingu ndetse babajyana kuri polisi baryozwa ko batezaga umutekano muke mu masaha ubuyobozi butemerera abacuruza inzoga gukora.

Abandi bakozi bahise barekurwa ariko Mama Kubwa asigara mu buroko ndetse kugeza ubwo iyi nkuru yasohotse kuri uyu wa Kane uyu mugore yari agifunzwe.
Irene Uwoya[usigaye witwa Sheilla] yahakanye yivuye inyuma iby’aya makuru ndetse ngo nta mukozi we n’umwe watawe muri yombi nk’uko byasakajwe mu binyamakuru muri Tanzania.

Yagize ati “Njye nta kintu na kimwe nzi ku byerekeye ifatwa ry’ucunga inyungu zanjye, ubu ni wowe ubimenyesheje. Ubu nibwo mbyutse kandi ntabwo ndagera mu gace ibyo uvuga byabereyemo, ntabwo ndagera aho mu kazi.”

Nubwo Oprah yahakanye iby’itabwa muri yombi ry’umukozi we, iki kinyamakuru cyagiye kuri polisi ya Kijitonyama gisanga uyu mugore yamaze gukorerwa dosiye ndetse afunzwe.
Mu minsi mike ishize, akabari ka Irene Uwoya Oprah kari kafunze imiryango nyuma y’uko abakozi bako b’imena batanu banze gukomeza gukora ku bw’ibirarane by’imishahara batishyuwe.

Abakozi bamaze gusezera bagiye mu nzego z’ubutegetsi gusaba ubutabera ndetse bamwe mu bivanye ku kazi barasaba ko Irene Uwoya yabaha n’indishyi z’akababaro undi akavuga ko ari umugambi bacuze bagamije kumuteza urubwa.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo