Kubera umubyibuho udasanzwe Rihanna afite birakekwa ko yaba atwite (Amafoto)

Nyuma y’igihe kinini atagaragara cyane, umuhanzikazi Rihanna w’imyaka 28 y’amavuko ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagiriye ibihe byiza mu birori byo gutanga ibihembo (Grammy Awards), ahakura n’igihembo ariko imibyinire ye yatumye bamwe mu bafana batekereza ko yaba yarahinduye imibyinire ngo abashe kugabanya ibiro mu gihe abandi bamukemanga ko ashobora kuba atwite.

Rihanna yagaragaye aza yambaye imyenda y’umukara, nyuma aza kugaragara ku rubyiniro yambaye ikanzu itukura ariko igaragaza imiterere y’umubiriri we ari nayo yabyinanye.
Abafana be bishimiye uko yashyuhije igitaramo ariko bamusaba no kugabanya ibiro bitewe n’umubyibuho afite, umwe yagize ati “Rihanna akeneye kugabanya ibiro kuko aragaragara nk’ubyibushye cyane”.
Undi na we ati “Iriya mibyinire igaragara nkaho ashaka kugabanya ibiro, ni byiza kuri we”.
Muri ibi birori Rihanna yahavanye igihembo cy’indirimbo ikoze neza (Best record), indirimbo yitwa Loyalty, yakoranye na Kendrick Lamar.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, uwitwa Meen yagize ati “Murekere aho kuvuga, ku bwanjye Rihanna agaragara cyane nk’utwite”.
Ikinyamakuru bustle, gitangaza ko nubwo Rihanna yabyinaga cyane ndetse anishimiwe n’imbaga ko umubyibuho afite umugaragaza nk’utwite.
Undi ati “Njye ntabwo ntekereza ko Rihanna atwite, gusa ntabwo ntekereza ko yaba yarabuze ibiryo”,

Norton we ati “Rihanna yagaragaraga gake nk’utwite ku rubyiniro”.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo