Kuba umustar nka Shaddy Boo, ubusugi, uburyo kubyina mu tubari bimwicaje heza, ikiganiro kirambuye na 44ZIGGY

Burya nta mwuga udakiza kandi burya akazi kagutunze uko kaba kameze kose ni ako kubahwa dore ko burya uburyohe bw’akazi ari icyo kakugezaho/kakwinjiriza, akoresha izina "44ZIGGY" mu mwuga we wo kubyina mu bice bitandukanye by’igihugu yewe no hanze yacyo bikamwinjiriza agatubutse ku buryo bimaze no kumugeza kuri byinshi.

Mu kiganiro kirambuye ’44ZIGGY’ yagiranye n’umubavu.com, yatangaje ko akazi ke ko ’Kubyina’ kamugejeje kuri byinshi ndetse anakomoza ku bijyanye n’ubusugi bwe, ibyo kuba umustar nka Shaddy Boo ndetse n’ibindi bitandukanye ku kazi ke ko kubyina mu tubari n’ahandi dore ko bimwicaje heza.

Iyimvire ikiganiro kirambuye ’44ZIGGY’ yagiranye n’umubavu:

Umubavu: Umeze ute?
44ZIGGY: Meze neza
Umubavu: Ubusanzwe ukora iki?
44ZIGGY: Ndi umubyinnyi
Umubavu: Akazi kawe ugakorera hehe?
44ZIGGY: Nkorera henshi hatandukanye
Umubavu: Henshi hatandukanye ubwo ni ukuvuga iki?
44ZIGGY: Nkorera ahatandukanye, biterwa n’aho bampamagaye bifuza ko twakorana nababyinira akaba ariho mboneka
Umubavu: Ubona se ari akazi gashobora kugira icyo kakumarira?
44ZIGGY: Cyane kagira icyo kamarira kandi kakagira na henshi kangeza
Umubavu: Mu buhe buryo?
44ZIGGY: Mu buryo bwo gutera imbere kampa amafaranga, wenda ntikampa amafaranga menshi nk’ayo umuntu aba yifuza ariko ni akazi nyine kanteza imbere kandi mu buzima bwange bwa buri munsi
Umubavu: Abantu bakora aka kazi usanga ari abantu bakunze kugenda nijoro, wowe ntabwo ukunze kugenda ku manywa?
44ZIGGY: Yeah kaba n’ubundi nijoro ariko no ku manywa umuntu yagenda, hari ikibazo se, nk’aka-business nifitiye nkunze kuba nkarimo ku manywa nijoro nibwo mba ndi gukora akazi kange
Umubavu: Ubyifatamo ute iyo uri ku rubyiniro hanyuma wavayo abagabo bakaba bakubwira ngo twagukunze? Abo bantu ntabwo uhura na bo?
44ZIGGY: Yes umuntu ahura na bo cyane ariko nta nubwo ari mu kubyina gusa ahura na bo ariko urebye umuntu aba agira uburyo abyitwaramo bitewe n’akazi n’ibyo aba arimo arakora bitandukanye no kuba yaba arimo ahura n’abagabo. Kujya kubyina no kujya guhura n’abagabo ni ibintu bibiri bitandukanye.
Umubavu: Iyo uvuye ku rubyiniro se bakubwira bati "twagukunze ubyifatamo ute?"
44ZIGGY: Tugira uburyo tubasubiza ariko by’umwihariko jyewe ku giti cyange ngira uburyo mbasubiza bitarimo no kuba nabubahuka ariko birimo no kuba nababwira ko bitandukanye n’icyanzanye
Umubavu: Akubwiye se ati "Nagukunze ngwino tujyane, ntabwo wabyemera?"
44ZIGGY: Ibyo ntabwo bijya biba
Umubavu: Iyo umuntu akunze kuba ari mu kabari cyane bikunze kuvugwa ko aba ari umusinzi, ntabwo ari byo se?
44ZIGGY: Jyewe njya mu kabari ngiyemo gukora akazi kange kanjyanye cyane ko atari no mu kabari gusa dukoreramo, iyo ndangije akazi kange kanjyanye nditahira
Umubavu: Ubu uri gukorera he?
44ZIGGY: Ubu ndi gukorera I Bukavu
Umubavu: Urambuka ukajya hanze y’u Rwanda, ni iki wabonye Abakongomani barusha Abanyarwanda?
44ZIGGY: So hose ubundi biba biterwa nuko ibintu biba bigenda birutana kimwe nuko mu Rwanda haba hari nk’ahantu utakorera ariko wenda tuvuze nk’amafaranga no mu Rwanda barahari bayatanga ariko ubu ndi gukorana n’Abakongomani
Umubavu: Utekereza iki kuri Shaddy Boo?
44ZIGGY: Shaddy Boo, navuga ko ariwe nigiraho (My Role Model)
Umubavu: Gute?
44ZIGGY: Shaddy Boo nyine nkunda uburyo yitwaramo, ndabikunda. Arirekura azi kubyina, mbese nyine navuga ko impano ye ayitwaramo neza ayikoresha neza kandi mbona nta n’icyo bitwaye, jyewe ndanabyikundira uburyo ateyemo.
Umubavu: Bavuga ko Shaddy Boo yaba akunda abagabo!
44ZIGGY: Ibyo byo ntabwo mbizi kuko sindanahura nawe cyangwa ngo tuganire ngire byinshi by’iwe menya, sinzi n’uburyo ateye, rero niba abakunda simbizi
Umubavu: Kuba umustar nka Shaddy Boo ubona byakorohera?
44ZIGGY: Biterwa n’amahirwe umuntu aba afite (araseka...), ntabwo mbizi ngo byanyorohera cyangwa ntibyanyorohera agusa ntabwo nabura kubyifuza.
Umubavu: Urumva ushaka kuba umustar nka Shaddy Boo?
44ZIGGY: Ku giti cyange ntabwo nshaka kuba umustar nka Shaddy Boo, nshaka kuba umustar nka 44ZIGGY.
Umubavu: Wumva ari iki ugiye gukoresha, ni izihe ngufu ugiye gukoresha ko udakunze kugaragara?
44ZIGGY: Ingufu zange nkoresha ni impano yange nkoresha dore ko uko natangiye atari ko ubu mpagaze, gusa kandi sinifuza ko naguma hano, mba nifuza ko natera imbere ndetse n’impano yange igakomeza kugaragara kandi ikagaragarira benshi.
Umubavu: Ubwiza bw’umukobwa bushobora kumugirira umusaruro?
44ZIGGY: Niko mbikeka (araseka)
Umubavu: Gute?
44ZIGGY: Urabona nk’akazi dukora iyo umuntu agiye kugukoresha areba uburyo witwara ku rubyiniro cyangwa uburyo ugaragara, rero niba bareba ibyo bintu bibiri bivuze ngo ubwiza bw’umukobwa bishobora gutuma hari icyo ageraho mu byo yaba ari gukora
Umubavu: Wumva ari nk’iki ugiye kujya ugeza ku bafana bawe mu buryo bw’imbuga nkoranyambaga dore ko nazo zagira umuntu umustar mu gihe azikoresheje neza?
44ZIGGY: Yeah hari YOUTUBE Channel nshaka gufungura kugira ngo nzajye mbagezaho ibikorwa byange.
Umubavu: Bitewe n’ahantu uri gukorera ibikorwa byawe bya buri munsi, iyo ushatse gusohoka usohokera he?
44ZIGGY: Aaah hatandukanye, ntabwo mfite ahantu mfite nkunda kurusha ahandi biterwa n’aho nateguye gusohokera
Umubavu: Nubwo twaganiriye ariko abenshi bashobora kuba batari bakuzi ku mazina yawe, ubundi amazina yawe ni ayahe?
44ZIGGY: Ni 44ZIGGY
Umubavu: 44ZIGGY? Ubwo ni ukuvuga?
44ZIGGY: 44ZIGGY nyine, benshi bakunze kumpamagara ’Fofo’ ariryo risemura nyine izo kane ebyiri
Umubavu: Kubera iki aribyo wahisemo?
44ZIGGY: Niko nifuje kujya nandika iryo zina ryange
Umubavu: Ku bivugwa ko abakobwa b’iyi minsi bashuka/batwara abagabo, wowe ubivugaho iki?
44ZIGGY: Aseka ati "Wowe se urumva bishoboka?" Ni gute se ubwo umukobwa yakwiba umugabo? Ntabwo ibyo byo bibaho. Keretse niba hari abakoresha amarozi kandi cyane cyane ko jyewe nta n’ayo nzi!
Umubavu: Bakoresha iki ubwo?
44ZIGGY: Ntacyo nzi jyewe nta n’aho nzi jyewe umukobwa yiba umugabo, umugabo ubwo niwe uba yaterese umukobwa ntabwo ari umukobwa uba yibye umugabo (araseka cyaneee!)
Umubavu: Hanyuma tugarutse ku buzima bwawe bwite, ufite umugabo?
44ZIGGY: Ndi single
Umubavu: Uri single? Hanyuma se ubwo uri ku isoko nicyo bivuze?
44ZIGGY: Ntabwo aricyo bivuze, mvuze ko ndi single simvuze ko ndi ku isoko
Umubavu: Nyine ubwo nabyo bitubwireho niba uri single (.......)
44ZIGGY: Hoya ntabwo nari namukenera
Umubavu: Ntabwo uramukenera, ubu ntawe ushaka?
44ZIGGY: Ndacyafite byinshi byo gukora/kwitaho
Umubavu: Nagiraga ngo usige nomero yawe hano
44ZIGGY: Nomero yange ku bifuza ko twazajya dukorana ni 0780338300
Umubavu: Ubusanzwe uba uri hehe?
44ZIGGY:: Jyewe nibera I Gikondo mba nibereye mu rugo, nkorera online kuri Telefoni umpamagaye turakorana
Umubavu: Ntabwo waba uhenze?
44ZIGGY: Turavugana n’uwo tugiye gukorana tukumvikana
Umubavu: Umuntu ashatse ko umubyinira nko muri Week-end mu kirori birashoboka?
44ZIGGY:: Yego cyane birashoboka
Umubavu: Ni iki wasaba abagukurikira?
44ZIGGY: Ni uko bakunda ibikorwa byange kandi rwose nubwo naba ntabikora neza ku rwego rushimishije ariko ndagerageza kandi bikaba neza nta kibazo, icyo mbasaba ni uko twakomezanya neza tugafatanye bakumva ko nshobora kuba nabakorera igikorwa kiza
Umubavu: Uracyari isugi?
44ZIGGY: Araseka cyaneee!!! Privaye life (Ni ubuzima bwange bwite)
Umubavu: Ntacyo wabivugaho?
44ZIGGY:Yego nta kintu nabivugaho

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Innocent Kuya 4-04-2019

Nifuza gusa kukumenya

Innocent Kuya 4-04-2019

Nifuza gusa kukumenya