Diamond mu bahanzi bazaririmba indirimbo y’Igikombe cy’Isi mu Burusiya

Umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzaniya bidashidikanywaho ko amaze kwigarurira imitima ya benshi hano ku mugabane wa Afurika yewe no ku isi yose, yamaze kubona ubutumire bumutumira kuzafatanya n’abandi bahanzi mu gutegura indirimbo izaririmbwa mu gikombe cy’isi.

Mu bahanzi bagomba kuririmba mu gikombe cy’isi kigomba kubera mu gihugu cy’u Burusiya, abahanzi babiri bo mu bihugu bibarizwa mu karere u Rwanda ruhereyemo, nibo bagaragara ku rutonde rw’abahanzi bazahurira mu ndirimbo izaririmbwa mu gikombe cy’isi giteganyijwe mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Umuhanzi Diamond Platinumz wo muri Tanzania na Ykee Benda wo mu gihugu cya Uganda, ni bamwe mu bahanzi bo muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba. Aba bombi byamaze kwemezwa ko bazaba boserukiye aka karere mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru gitegerejwe muri uyu mwaka aho bazaba bumvikana mu ndirimbo y’icyo gikombe ndetse banahagarariye umugabane wa Afurika muri rusange.
Iyo ndirimbo izaba yitwa “Colors”, biteganyijwe ko izasohoka ku wa 16 Werurwe 2018, ikazaba ihuriweno n’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bo muri Afurika nka Sami Dani wo muri Ethiopia, Lizha James wo muri Mozambique, Diamond Platinumz wo muri Tanzania, Ykee Benda wo muri Uganda n’abandi ndetse iyi ndirimbo ikazaba irimo umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jason Derulo ari nawe wahawe ikiraka n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) cyo gukora indirimbo y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka.
Diamond Platinumz abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagrama akaba yaranatangaje ko nawe ari mu bazitabira igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya muri Kamena 2018 abifashijwemo na Coca-Cola ari nayo yahuje aba bahanzi bose ngo bakore iyi ndirimbo yiswe Colors.
Imikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka, igiye kuba ku nshuro yacyo ya 21, ikazabera mu gihugu cy’u Burusi kuva tariki ya 14 Kamena– 15 Nyakanga. Iki gikombe kizitabirwa n’amakipe asaga 32 agabanyijemo amatsinda agera ku 8 azaba abarizwa mu mijyi 11 yo mu Burusiya.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi uzakinirwa kuri Stade ya Luzhniki iherereye mu mugi wa Moscow ku itariki ya 15 Nyakanga 2018.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
munyandamutsa jean claude Kuya 5-03-2018

wow ntacyinshimisha nko kumva ngo abahanzi bo muri EAC bageze kure

munyandamutsa jean claude Kuya 5-03-2018

wow ntacyinshimisha nko kumva ngo abahanzi bo muri EAC bageze kure