CHAN2018: Amavubi azaserukana umwambaro ushaje utanajyanye n’igihe

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo CHAN2018 iteganyijwe kubera mu gihugu cya Maroc itangire, ikipe y’igihugu Amavubi y’u Rwanda yatangaje ku mugaragaro umwambaro wakozwe n’uruganda rwa ‘Erreà’ bazakinana iri rushanwa na numero abakinnyi bazambara. Igitangaje ni uko ‘version’ bahawe ishaje ndetse ikaba itanajyanye n’igihe dore ko ari iyo mu mwaka w’imikino 2014-15.

Ubusanzwe inganda zikora ibikoresho bya siporo birimo n’imyenda yo gukinana bisohora ubwoko bushya buri mwaka zikabugeza ku makipe yose bambika hirya no hino ku isi.

Bivuga ko amakipe y’igihugu y’u Rwanda mu mikino itandukanye akwiye kujya ahindura ubwoko bw’imyambaro (jersey design) buri mwaka kuko Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) ifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda bamaze imyaka ibiri bakorana n’uruganda rwa Erreà rwo mu mujyi wa Torrile mu Butaliyani.
Ku mpamvu zitazwi ibi ntabwo ariko bimeze kuko Amavubi y’u Rwanda y’umupira w’amaguru akinana umwenda umwe imyaka igashira indi igataha, umukinnyi awukinana nyuma y’umukino akawusubiza ukabikwa ubutaha atahamagarwa ukambarwa n’undi.

Ibi byemezwa n’uko ubwoko bw’imyenda Amavubi yambaye mu myaka ibiri ishize tariki 1 Mutarama 2016 ubwo CHAN yafungurwaga ku mugaragaro u Rwanda rukina na Côte d’Ivoire, nibwo bwoko bari bacyambara kugera ku mukino banganyije na Namibia mu mpera z’icyumweru dusoje.
Bitandukanye n’uko bigenda ku yandi makipe y’ibihugu harimo n’ibyo mu karere nka Kenya yo ihindura buri mwaka.

Nyuma y’iyi myaka abakinnyi bambara umwambaro umwe, kera kabaye wahindutse kuko kuri uyu wa mbere tariki 8 Mutarama 2018 hatangajwe umwambaro mushya bazakinana CHAN2018 unanditseho amazina y’abakinnyi mu mugongo.
Abanyarwanda bakurikirana iby’umupira w’amaguru bari bishimiye imyambarire y’Amavubi mu mwiherero bari gukorera muri Tunisia kubera amakoti yo kwifubika n’imipira bambara batari mu kibuga igezweho yo mu bwoko bwa ‘The Erreà Falkland sleeve’ yagenewe umwaka w’imikino 2017-18.

Ariko igitangaje ni uko ‘Jersey’ bazakinana imikino zo zitajyanye n’igihe cyangwa se zitagezweho kuko ari ‘version’ yasohotse inambarwa n’amakipe atandukanye ku isi mu mwaka w’imikino 2014-15. Mu makipe yambaye iyi Version harimo na Rayon sports na Police FC zo mu Rwanda zayambaye 2015-16.

Bazambara imyenda ishobora kuba yari isaziye mu bubiko ‘stock’ bw’uruganda Erreà nyamara rwarasohoye imyambaro yo mu kibuga igezweho yo mu bwoko bwa ‘The Erreà Praga sleeve’ yagenewe uyu mwaka w’imikino wa 2017-18.

Buri umwe ubikurikirana yibaza niba ari ukutamenya cyangwa ukutabyitaho kw’abashinzwe gutumiza imyenda y’Amavubi cyangwa niba ari uruganda rwahangitse ubuyobozi bushinzwe gukurikirana ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru.
Kuvugana n’abashinzwe imyambarire y’ikipe y’igihugu kugeza ubu ntibyadushobokeye.

Iyi myenda yo ha mbere Amavubi niyo azaserukana mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN2018 izabera muri Maroc igaca kuri televiziyo nyinshi mpuzamahanga kuva tariki 13 Mutarama kugera tariki 4 Gashyantare 2018.

NB: Iyo tuvuze ubwoko bwa Jersey cyangwa ‘version’ igezweho ntabwo tuba tuvuga amabara ahubwo ni uburyo umwenda udozemo (jersey design).

SRC: Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo