Kenya: Iby’amatora ateganyijwe gusubirwamo muri uku kwezi bikomeje kujya irudubi

Urukiko rukuru rwa Kenya rwasohoye ingingo ivuga ko abakandida bose bari bitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi kwa munani, kuri ubu nabo bemerewe kongera kwiyamamaza kuri iyi nshuro mu matora ateganyijwe gusubirwamo ku itariki ya 26 Ukwakira 2017 nyuma y’aho ayabaye mbere ateshejwe agaciro kubera uburiganya bwayabonetsemo.

Kuri uyu wa kabiri nibwo umukuru w’imitwe n’amashyirahamwe bitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, Raila Odinga yatangaje ko atazitabira matora ateganyijwe muri uku kwezi ngo abitewe nuko akanama gashinzwe gutegura amatora kadashaka guhindura bamwe mu bakozi bako ndetse no kuvugurura amwe mu mategeko y’amatora ibi bigaha Uhuru Kenyatta gusigara ari umukandida umwe rukumbi muri aya matora mbere yuko abandi bakandida bemererwa kwiyamamaza.

Urukiko rukuru rwategetse akanama gashinzwe gutegura amatora kwemerera abandi bakandida batandatu batavuga rumwe n’ubutegetsi kwiyamamaza.

Iyi ngingo ifashwe mu gihe Inteko Nshingamategeko yari imaze kwemeza ingingo yo guhindura amwe mu mategeko yari asanzwe agenga aya matora.

Bamwe mu badepite bakomoka mu mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, ntibitabiriye iyi nama bavuga ko ayo mategeko mashya aje gushyigikira Bwana Uhuru Kenyatta.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo