Close MORE NEWS Amayobera mu rubanza rw’abo kwa Rwigara UMUBAVU.com admin Kuya 9-10-2017 saa 03:13' whatsapp Facebook Nyuma y’uko ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukwakira 2017 , Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline bagejwe imbere y’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bagasaba ko urubanza rusubikwa kuko batiteguye kuburana, kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017 ,ubunganira mu mategeko yabwiye urukiko ko amadosiye y’ibyaha abakiriya be bose bashinjwa atarayabona ndetse ko yagerageje kureba dossiers z’abakiriya be muri ‘system’ ariko ntihagire ibyo yemererwa kugeraho (access). Me Buhuru Pierre Celestin wunganira abo kwa Rwigara akaba yasabye ko amategeko akwiriye kubahirizwa kuko yarebye muri System (kuri Internet) akaburamo imyanzuro y’ubushinjacyaha na dossier y’abakiriya be. Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha ,buvuga ko niba koko iyo myanzuro atarayibonye ngo bwaba ari ubushake buke bw’ umwunganizi w’abaregwa gusa bwemeye ko urubanza rwakwimurwa ariko ngo ntirwakwimurirwa mu gihe kirenze minsi itanu. Me Buhuru we yasabye Urukiko ko rwategeka Ubushinjacyaha gufasha uruhande rw’abaregwa kwiga dossier yabo kuko bimwe mu bigize ibimenyetso bibashinja ibyaha baregwa nk’amajwi ya audio, inyandiko mpimbano, ibaruwa Anne Rwigara yandikiye Jeune Afrique, ama liste y’abasinyiye Diane Rwigara (ashaka kuba candida Perezida) ariho n’abantu bapfuye byose ntabyo bo bafite. Kuri iki kibazo Ubushinjacyaha bwavuze ko dossier yose butayitanga kuko bukiri mu iperereza kandi ngo byakwica iperereza. Me Buhuru we avuga ko yari akwiye kubona ibyo bimenyetso kuko ngo n’abunganizi mu nkiko babika amabanga (y’iperereza). Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mwunganizi yazegera Ubushinjacyaha kugira ngo bumwereke kuri ibi bimenyetso kuko ubu dossier yabyo byose nabyo birimo batarayishyira ku mpapuro (printing). Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo kubaha dossier yose bidashoboka ariko ngo bwaberekaho uko imeze. Adeline Rwigara yumvikanye nawe asaba dossier ati “ndagirango mbasabe ko twabona dossier yacu kuko ntabwo tuzi icyo turegwa.”gusa Ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi bwemeza ko ibyo baregwa babizi ibintu byaje gushimangirwa n’urukiko rwavuze ko dossier abaregwa bayizi ndetse ndetse ko iri muri System. Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimurwa kubera ibisabwa n’abaregwa, ruvuga ko ari uburenganzira bahabwa n’itegeko guhabwa umwanya wo kwiga ‘dossier’ yabo. Bahawe iminsi ibiri, urubanza rwimurirwa kuwa gatatu tariki 11 Ukwakira. Ku wa Gatanu ubwo abo kwa Rwigara bagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko basabye ko iburanisha risubikwa kuko nta mwunganizi bafite ndetse ko batabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza rwabo. Uwo munsi Urukiko rwanzuye ko urubanza rwabo rwimurirwa kuwa mbere tariki 09 Ukwakira 2017. Diane Rwigara wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mukangemanyi Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri. Gabriel Habineza/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Amayobera mu rubanza rw’abo kwa Rwigara UMUBAVU.com admin Kuya 9-10-2017 saa 03:13' whatsapp Facebook Nyuma y’uko ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukwakira 2017 , Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Adeline bagejwe imbere y’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bagasaba ko urubanza rusubikwa kuko batiteguye kuburana, kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017 ,ubunganira mu mategeko yabwiye urukiko ko amadosiye y’ibyaha abakiriya be bose bashinjwa atarayabona ndetse ko yagerageje kureba dossiers z’abakiriya be muri ‘system’ ariko ntihagire ibyo yemererwa kugeraho (access). Me Buhuru Pierre Celestin wunganira abo kwa Rwigara akaba yasabye ko amategeko akwiriye kubahirizwa kuko yarebye muri System (kuri Internet) akaburamo imyanzuro y’ubushinjacyaha na dossier y’abakiriya be. Ku ruhande rw’Ubushinjacyaha ,buvuga ko niba koko iyo myanzuro atarayibonye ngo bwaba ari ubushake buke bw’ umwunganizi w’abaregwa gusa bwemeye ko urubanza rwakwimurwa ariko ngo ntirwakwimurirwa mu gihe kirenze minsi itanu. Me Buhuru we yasabye Urukiko ko rwategeka Ubushinjacyaha gufasha uruhande rw’abaregwa kwiga dossier yabo kuko bimwe mu bigize ibimenyetso bibashinja ibyaha baregwa nk’amajwi ya audio, inyandiko mpimbano, ibaruwa Anne Rwigara yandikiye Jeune Afrique, ama liste y’abasinyiye Diane Rwigara (ashaka kuba candida Perezida) ariho n’abantu bapfuye byose ntabyo bo bafite. Kuri iki kibazo Ubushinjacyaha bwavuze ko dossier yose butayitanga kuko bukiri mu iperereza kandi ngo byakwica iperereza. Me Buhuru we avuga ko yari akwiye kubona ibyo bimenyetso kuko ngo n’abunganizi mu nkiko babika amabanga (y’iperereza). Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mwunganizi yazegera Ubushinjacyaha kugira ngo bumwereke kuri ibi bimenyetso kuko ubu dossier yabyo byose nabyo birimo batarayishyira ku mpapuro (printing). Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo kubaha dossier yose bidashoboka ariko ngo bwaberekaho uko imeze. Adeline Rwigara yumvikanye nawe asaba dossier ati “ndagirango mbasabe ko twabona dossier yacu kuko ntabwo tuzi icyo turegwa.”gusa Ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi bwemeza ko ibyo baregwa babizi ibintu byaje gushimangirwa n’urukiko rwavuze ko dossier abaregwa bayizi ndetse ndetse ko iri muri System. Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rwimurwa kubera ibisabwa n’abaregwa, ruvuga ko ari uburenganzira bahabwa n’itegeko guhabwa umwanya wo kwiga ‘dossier’ yabo. Bahawe iminsi ibiri, urubanza rwimurirwa kuwa gatatu tariki 11 Ukwakira. Ku wa Gatanu ubwo abo kwa Rwigara bagezwaga bwa mbere imbere y’urukiko basabye ko iburanisha risubikwa kuko nta mwunganizi bafite ndetse ko batabonye umwanya uhagije wo gutegura urubanza rwabo. Uwo munsi Urukiko rwanzuye ko urubanza rwabo rwimurirwa kuwa mbere tariki 09 Ukwakira 2017. Diane Rwigara wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mukangemanyi Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri. Gabriel Habineza/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu