Yidodesha umunwa we inshinge n’ibikwasi, amira ifoke akaruka imisumari, ngo aranashaka kuzagusha imvura y’Amadorari

Magicien Celebre Rwanda ukora Maji zidasanzwe zirimo kwitwikisha no kurya umuriro ntashye, kwipfumuza no kwidoda umunwa n’ibikwasi n’inshinge ntibigire icyo bimutwara, avuga ko ubu ari gushaka uburyo yazavumbura kugusha imvura y’Amadorari bityo abazajya bamukurikira bagakirigita idorari.

Uretse izi maji zavuzwe haruguru, uyu amira ibyuma birimo, ifurusheti, urwembe n’ibindi ntibigire icyo bimutwara. Igitangaje ni uko nyuma yo kumira ibi byuma aruka ibindi byuma bitandukanye n’ibyo yamize.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’UMUBAVU avuga ko ibi ari ibihangano bye by’umwimerere yivumburiye ubwe atakuye ku bandi bakora maji.

Irebere muri Video Maji zitangaje akora:

Mu bitangaje kandi uyu maji akora, abasha kurasa umwambi usanzwe w’ikibiriti akawumira waka bikarangira arutse imisumari. Arya kandi urwembe rugahingukamo imfunguzo.

Abajijwe niba koko izi maji akora ntaho zihuriye na sekibi/shitani, avuga ko ari ibintu yize, ati "Nta sano tugirana na shitani, ni ibintu twize, impamvu babivuga gutyo ni uko ari ubumenyi batazi (abyita ubundi bumenyi bwa sixieme sens) dore ko nta n’ishuri rizwi ryigisha maji".

Mu mbogamizi bahura nazo mu gukora maji, avuga ko zirimo kuba hari ababona biteye ubwoba bagatinya ko na bo ubwabo byabagiraho ingaruka ariko ngo ni ibihangano biba bifite ubuziranenge.

Icyakora yavuze ko nk’umuriro bakoresha bashobora kuwutegeka ugatwika ibintu cyangwa abantu ariko ngo muri rusange ntabwo babikora aricyo bagamije.


Avuga ko maji ari ibintu yakwigwa akabimenya

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo