Umutwe wa Islamic State wageze no muri Kongo

Abashinzwe ubutasi bwa gisirikare mu karere k’ibiyaga bigari bateraniye mu nama i Kampala bavuga ko umutwe w’iterabwoba wiyita Leta ya kisilamu (IS) waciye mu cyuho cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Aba bashinzwe ubutasi bavuga ko imitwe myinshi yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo hamwe n’intege nke z’abashinzwe umutekano muri Kongo byahaye icyuho uyu mutwe w’iterabwoba ukahashinga ibirindiro.

Itangazamakuru ryakurikiye iyi nama rivuga ko aba basirikare birinze kuribwira niba baraganiriye ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda, u Burundi na Uganda.

IS yigambye igitero cyabaye ahitwa Kamango mu ntara ya Kivu ya ruguru ahegereye Uganda cyahitanye abantu 40 mu kwezi gushize kwa kane.

Umwe mu bategetsi bari muri iyi nama we avuga ko nubwo IS yigambye icyo gitero nta bimenyetso bigaragaza ko ari yo yakigabye.

Abarokotse igitero cya Kamango bavuga ko cyakozwe n’inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda. Abateraniye muri iya nama bavuga ko zifite imikoranire n’umutwe wa IS.

Aba basirikare bashinzwe ubutasi bemeje ko hari ingabo nke za Kongo mu duce twiganjemo inyeshyamba mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Bavuze ko biyemeje kunoza umugambi wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanira muri aka karere, harimo na IS.

Amakuru avuga ko mu ntara za Kivu y’epfo na Kivu ya ruguru hari imitwe itandukanye yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’ibihugu by’u Burundi, u Rwanda na Uganda.


@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Dushimimana Elias from Rwamagana Kuya 30-05-2019

murakoze kubwo ayamakuru meza hagataho aho ariko umutekano ukazwe ikindi kandi birinde ajo kwivuza