Close MORE NEWS Umutwe wa Islamic State wageze no muri Kongo UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 23-05-2019 saa 07:47' whatsapp Facebook Abashinzwe ubutasi bwa gisirikare mu karere k’ibiyaga bigari bateraniye mu nama i Kampala bavuga ko umutwe w’iterabwoba wiyita Leta ya kisilamu (IS) waciye mu cyuho cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Aba bashinzwe ubutasi bavuga ko imitwe myinshi yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo hamwe n’intege nke z’abashinzwe umutekano muri Kongo byahaye icyuho uyu mutwe w’iterabwoba ukahashinga ibirindiro. Itangazamakuru ryakurikiye iyi nama rivuga ko aba basirikare birinze kuribwira niba baraganiriye ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda, u Burundi na Uganda. IS yigambye igitero cyabaye ahitwa Kamango mu ntara ya Kivu ya ruguru ahegereye Uganda cyahitanye abantu 40 mu kwezi gushize kwa kane. Umwe mu bategetsi bari muri iyi nama we avuga ko nubwo IS yigambye icyo gitero nta bimenyetso bigaragaza ko ari yo yakigabye. Abarokotse igitero cya Kamango bavuga ko cyakozwe n’inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda. Abateraniye muri iya nama bavuga ko zifite imikoranire n’umutwe wa IS. Aba basirikare bashinzwe ubutasi bemeje ko hari ingabo nke za Kongo mu duce twiganjemo inyeshyamba mu burasirazuba bw’iki gihugu. Bavuze ko biyemeje kunoza umugambi wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanira muri aka karere, harimo na IS. Amakuru avuga ko mu ntara za Kivu y’epfo na Kivu ya ruguru hari imitwe itandukanye yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’ibihugu by’u Burundi, u Rwanda na Uganda. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Dushimimana Elias from Rwamagana Kuya 30-05-2019 murakoze kubwo ayamakuru meza hagataho aho ariko umutekano ukazwe ikindi kandi birinde ajo kwivuza INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Umutwe wa Islamic State wageze no muri Kongo UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 23-05-2019 saa 07:47' whatsapp Facebook Abashinzwe ubutasi bwa gisirikare mu karere k’ibiyaga bigari bateraniye mu nama i Kampala bavuga ko umutwe w’iterabwoba wiyita Leta ya kisilamu (IS) waciye mu cyuho cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Aba bashinzwe ubutasi bavuga ko imitwe myinshi yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo hamwe n’intege nke z’abashinzwe umutekano muri Kongo byahaye icyuho uyu mutwe w’iterabwoba ukahashinga ibirindiro. Itangazamakuru ryakurikiye iyi nama rivuga ko aba basirikare birinze kuribwira niba baraganiriye ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda, u Burundi na Uganda. IS yigambye igitero cyabaye ahitwa Kamango mu ntara ya Kivu ya ruguru ahegereye Uganda cyahitanye abantu 40 mu kwezi gushize kwa kane. Umwe mu bategetsi bari muri iyi nama we avuga ko nubwo IS yigambye icyo gitero nta bimenyetso bigaragaza ko ari yo yakigabye. Abarokotse igitero cya Kamango bavuga ko cyakozwe n’inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Uganda. Abateraniye muri iya nama bavuga ko zifite imikoranire n’umutwe wa IS. Aba basirikare bashinzwe ubutasi bemeje ko hari ingabo nke za Kongo mu duce twiganjemo inyeshyamba mu burasirazuba bw’iki gihugu. Bavuze ko biyemeje kunoza umugambi wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanira muri aka karere, harimo na IS. Amakuru avuga ko mu ntara za Kivu y’epfo na Kivu ya ruguru hari imitwe itandukanye yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’ibihugu by’u Burundi, u Rwanda na Uganda. @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) Dushimimana Elias from Rwamagana Kuya 30-05-2019 murakoze kubwo ayamakuru meza hagataho aho ariko umutekano ukazwe ikindi kandi birinde ajo kwivuza INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu