Close MORE NEWS Umunyamakuru Casimry William Kayumba Yitabye Imana Bitunguranye UMUBAVU.com admin Kuya 16-01-2018 saa 08:44' whatsapp Facebook Umunyamakuru Casmiry Kayumba yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018. Amakuru ava mu muryango we ni uko kuri uyu wa mbere yari yiriwe iwe mu rugo aho atuye mu Murenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga mu Mudugudu wa Bahoze, Akarere ka Gasabo, yatangiye gufatwa ejo saa munani yumva atameze neza ajya kuruhuka, ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba yajyanywe kwa Muganga ku kigo Nderabuzima cya Ndera, ariko biranga akomeza kuremba yoherezwa mu bitaro bya Kibagabaga agwa mu nzira ataragerayo. Umurambo we uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibagabaga. Casmiry Kayumba yari umuntu udakunda kurwaragurika, akaba yari amaze igihe kirekire mu itangazamaku. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyamuhitanye. Asize umugore n’Abana bane, umukobwa umwe n’abahungu batatu. Casmiry Kayumba yari muntu ki? Casimry William Kayumba ni mwene Kayumba Godfried na Uwambaye Verdiane yavutse tariki 10 ugushyingo 1962 akaba yari afite imyaka 56 y’amavuko yakoraga umwuga w’Itangazamakuru akaba yarabaye n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru cye UKURI News Paper cyari kitagikora . Mu buzima bwe yagiriye kuri iyi si yize ahantu hatandukanye muw’I 1971 -1978 yize mu ishuri ribanza rya Kaisho na Rumuri no mu ishuri ribanza rya Kagera mu gihugu cya Tanzaniya. Guhera mu 1979 kugeza 1983 yakomereje amasomo ye mu cyiciro rusange mu ishuri ryisumbuye rya Rukoba,Kagera muri Tanzaniya . Mu mwaka 1987 -1991 yize muri kaminuza ya Dar es Salaam ahakura impamyabumye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’Uburezi anihugura kubumenyi bwa Politike,imiyoborere rusange no mu Burezi. 1992 yitabiriye inama y’umushinga w’Abanyamerika ifasha abayobozi bakiri bato muri Afurika, aha yari muri Leta Zunze ubumwe bw’Amerika. Kayumba ntiyarekeye aho kungura ubumenyi kuko yakomeje kwihugura mu 1991-1994 yihuguye mu gutara no gutunganya inkuru (News reporting and editing) ,ubukoranabushake mu iterambere ,kurwanya no gukumira virusi itera Sida,gukemura amakimbirane,n’ubumenyi kuri mudasobwa . Mu 1992 yakoze ubukoranabushake mu iterambere muri Texas, Califoniya y’amajyaruguru na New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Guhera mu 1991-1994 yabaye Umunyamakuru muri Business Times muri Tanzaniya ,anungiriza umuyobozi umwanditsi mukuru ushinzwe amahugurwa . 1996-1998 Amaze gutahuka mu Rwanda nibwo yabaye umuyobozi w’ikinyamakuru cye UKURI na Rwandanewsline, 1998 yari umuyobozi mukuru ,akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe amahugurwa mu kinyamakuru nyine UKURI NEWS Paper. Muri 2003 kugeza 2006 yemejwe nk’Umukomiseri w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu Rwanda [ MHC ]. 2010 yabaye Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Rushyashya. Mu ijoro ryashije ryo kuwa 15 mutarama nibwo yitabye Imana bitunguranye . Imana imwakire mu bayo Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Umunyamakuru Casimry William Kayumba Yitabye Imana Bitunguranye UMUBAVU.com admin Kuya 16-01-2018 saa 08:44' whatsapp Facebook Umunyamakuru Casmiry Kayumba yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018. Amakuru ava mu muryango we ni uko kuri uyu wa mbere yari yiriwe iwe mu rugo aho atuye mu Murenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga mu Mudugudu wa Bahoze, Akarere ka Gasabo, yatangiye gufatwa ejo saa munani yumva atameze neza ajya kuruhuka, ahagana saa kumi nimwe z’umugoroba yajyanywe kwa Muganga ku kigo Nderabuzima cya Ndera, ariko biranga akomeza kuremba yoherezwa mu bitaro bya Kibagabaga agwa mu nzira ataragerayo. Umurambo we uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kibagabaga. Casmiry Kayumba yari umuntu udakunda kurwaragurika, akaba yari amaze igihe kirekire mu itangazamaku. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyamuhitanye. Asize umugore n’Abana bane, umukobwa umwe n’abahungu batatu. Casmiry Kayumba yari muntu ki? Casimry William Kayumba ni mwene Kayumba Godfried na Uwambaye Verdiane yavutse tariki 10 ugushyingo 1962 akaba yari afite imyaka 56 y’amavuko yakoraga umwuga w’Itangazamakuru akaba yarabaye n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru cye UKURI News Paper cyari kitagikora . Mu buzima bwe yagiriye kuri iyi si yize ahantu hatandukanye muw’I 1971 -1978 yize mu ishuri ribanza rya Kaisho na Rumuri no mu ishuri ribanza rya Kagera mu gihugu cya Tanzaniya. Guhera mu 1979 kugeza 1983 yakomereje amasomo ye mu cyiciro rusange mu ishuri ryisumbuye rya Rukoba,Kagera muri Tanzaniya . Mu mwaka 1987 -1991 yize muri kaminuza ya Dar es Salaam ahakura impamyabumye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’Uburezi anihugura kubumenyi bwa Politike,imiyoborere rusange no mu Burezi. 1992 yitabiriye inama y’umushinga w’Abanyamerika ifasha abayobozi bakiri bato muri Afurika, aha yari muri Leta Zunze ubumwe bw’Amerika. Kayumba ntiyarekeye aho kungura ubumenyi kuko yakomeje kwihugura mu 1991-1994 yihuguye mu gutara no gutunganya inkuru (News reporting and editing) ,ubukoranabushake mu iterambere ,kurwanya no gukumira virusi itera Sida,gukemura amakimbirane,n’ubumenyi kuri mudasobwa . Mu 1992 yakoze ubukoranabushake mu iterambere muri Texas, Califoniya y’amajyaruguru na New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Guhera mu 1991-1994 yabaye Umunyamakuru muri Business Times muri Tanzaniya ,anungiriza umuyobozi umwanditsi mukuru ushinzwe amahugurwa . 1996-1998 Amaze gutahuka mu Rwanda nibwo yabaye umuyobozi w’ikinyamakuru cye UKURI na Rwandanewsline, 1998 yari umuyobozi mukuru ,akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe amahugurwa mu kinyamakuru nyine UKURI NEWS Paper. Muri 2003 kugeza 2006 yemejwe nk’Umukomiseri w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu Rwanda [ MHC ]. 2010 yabaye Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Rushyashya. Mu ijoro ryashije ryo kuwa 15 mutarama nibwo yitabye Imana bitunguranye . Imana imwakire mu bayo Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu