Uganda: Igipolisi cyataye muri yombi umu-Bouncer  ushinjwa kwica Radio

Nyuma yuko amafoto ya Godfrey Wamala uzwi nka Troy akwirakwije ku mbuga nkoranyambaga mu minsi ishize bivugwa ko ariwe wishe Sekibogo Moses Nakintije (Radio), mu ijoro ryakeye yaraye atewe muri yombi na Polisi ya Uganda kugira ngo akorweho iperereza ryimbitse ku rupfu rw’uyu muhanzi.

Polisi ya Katwe mu gace ka Kyengera yafashe uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko kugira ngo ahatwe ibibazo asobanura uko byagenze kugira ngo Radio yicwe. Uyu musore yari yabanje kwihisha ku nshuti ye ituye Kyengeraa ari naho Polisi yamusanze.
CP. Frank Mwesigwa wavuze mu izina rya Polisi yatangaje ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo abagize uruhare mu iyicwa rya Radio batabwe muri yombi, ngo bamaze gutegura ikirego.

Urugo rwa Roy, umu-Bouncer wamukubise yatewe mu rugo rwe kuri uyu wa Gatandatu n’abafana b’uyu muhanzi bangije byinshi mu bikoresho byari mu nzu ye.
UGBLIZ yandikirwa muri Uganda iravuga ko mbere y’uko umuhango wo gushyingura Radio urangira, itsinda ry’abafana ba Good Life ryabarizwagamo uyu muhanzi bateye urugo rw’uwamukubise bitewe n’agahinda n’ishavu bagize, ngo bavuye ku irimbi bajya mu rugo rw’uyu musore batangira kumenagura bimwe mu bintu biri mu nzu ye banangiza amadarishya n’inzugi.
Mu byumweru bibiri bishize nibwo Radio yajyanywe igitaraganya ku bitaro bya Case Clinic i Kampala ariko bavuga ko batamwakira bamukomezanya mu bitaro bikuru ari naho yaguye nyuma yo kuva muri koma mu gihe kitagera no ku isaha nk’uko amakuru abivuga.

Mu gitondo cyo ku wa 01 Gashyantare, 2018 nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Radio.Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko Radio akimara gukubitwa atahise ajyanwa mu bitaro ahubwo ko yerekejwe kwa muganga hashize iminsi nk’itatu nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byo kuvira mu bwonko.
Radio yakubiswe ari kumwe na Producer Washington akaba ari n’umwe mu batabarije uyu muhanzi. Ngo nyir’akabari yasabye abashinzwe umutekano guterura Radio bakamushyira hanze ya kabari kugira ngo iperereza rizerekane ko ariwe wateje akavuyo ubwo yasohokaga muri ako kabari.
Binavugwa ko nyir’akabari yari asanzwe afitanye amakimbirane n’uyu muhanzi kuva cyera.Mu bashinjwa urupfu rwe harimo Washington, nyir’akabari, umu ‘Bouncer’ na Jeff Kiwa wahoze ari umujyanama we.

Uyu Roy wafunzwe yari asanzwe aba I Dubai mu myaka yashize, yaje kugaruka muri Uganda yubaka umubiri ashyirwa mu itsinda rishinzwe gucunga umutekano w’akabari Radio yakubitiwemo ‘De Bar’.

Intandaro yo gukubitwa kwa Radio ntivugwaho rumwe kuko hari amakuru avuga ko Radio yakubiswe nyuma yo gucira boss w’akabari,ngo uyu mu ‘Bouncers’ yahise afata Radio mu mashati amubwira ko adakwiye gucira Boss we.

Aka kabari Radio yakagezemo ahagana saa munani z’ijoro ari kumwe na Washington bavuye gutunganya Album ya Gospel yarimo akora.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo