U Rwanda ni igihugu cy’ubwisanzure-Minisitiri Sezibera

Nyuma yuko u Rwanda rushyizwe ku mwanya wa 155 mu bihugu 180 mu bwisanzure bw’itangazamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Richard Sezibera, avuga ko u Rwanda ari igihugu cy’ubwisanzure bityo akabona umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (Reportes Without Borders, RWB) wakoze urutonde rw’uyu mwaka, atari wo ukwiriye gukora urwo rutonde.

Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka washinzwe mu 1985, uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru. Buri mwaka usohora raporo ivuga uko ubwo bwisanzure buhagaze ku isi.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Minisitiri Sezibera yavuze ko yemera ubwisanzure bw’itangazamakuru n’akamaro mu iterambere ry’ibihugu k’itangazamakuru rinenga ibitagenda.

Raporo y’uwo muryango yo muri uyu mwaka ivuga ko mu Rwanda ibinyamakuru byinshi bihitamo gukora mu buryo butabangamira ubutegetsi cyangwa bigakoreshwa n’ubutegetsi mu migambi yabwo inyuranye.

Iyi raporo ikomeza ivuga kandi ko hari ibikorwa bikomeye byo kubuzwa gukora inkuru runaka (Censorship) cyangwa kwibuza kuzikora (Self-Censorhip), kuko hashingiwe kuri Jenoside ibinyamakuru binenze Leta cyangwa bihaye umwanya abayinenga bishobora kuregwa ivangura.

Bwana Sezibera, ejo ku wa kane wari mu nama mpuzamahanga ku bwisanzure bw’itangazamakuru i Londres, yabwiye BBC ko abona uwo muryango atari wo wakora urwo rutonde.

Ati "Ntekereza ko urutonde rwiza rwakorwa n’abaturage ari nabo itangazamakuru rikorera. Waza mu Rwanda ukabaza abantu, ukabaza n’itangazamakuru. Ni igihugu cy’ubwisanzure".

Bwana Sezibera we yemeza ko mu Rwanda itangazamakuru rigira uruhare runini mu kugaragaza ruswa, ko rigaragaza imikorere mibi ya Leta kandi rinenga Leta ndetse rizabikomeza.

Kuri ruswa, icyegeranyo cya 2017 kitwa ’Rwanda Bribery Index’ cy’umuryango Transparency International Rwanda kivuga ko ruswa igaragazwa cyane ari iyo mu nzego ziciriritse n’abantu boroheje.

Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, urwego rw’umuvunyi mu Rwanda rwagaragaje ko abantu benshi bahamwe n’icyaha cya ruswa ari abahinzi, abashoferi n’abamotari.

Bwana Sezibera yabajijwe uko yemeza ko mu Rwanda hari ubwisanzure bw’itangazamakuru kandi BBC Gahuzamiryango yarafunzwe kuvugira kuri FM, asubiza ko BBC itafunzwe mu Rwanda kuko yemerewe kuhatara amakuru.

Kuva mu 2015, Abanyarwanda ntibashobora kumva BBC Gahuzamiryango kuri FM kuko yafunzwe hashingiwe ku mashusho mbarankuru yatambutse kuri BBC TV arimo ibitarashimishije ubutegetsi bw’u Rwanda.


Minisitiri Sezibera anenga umwanya u Rwanda ruriho mu bwisanzure bw’itangazamakuru bityo kabona umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (Reportes Without Borders), atari wo ukwiriye gukora urutonde rw’uko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhagaze mu bihugu.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo