U Bwongereza: Bagiye mu bukwe bategereza abageni amaso ahera mu kirere

Mu gihugu cy’u Bwongereza mu gace ka Gloucester, inshuti n’abavandimwe bateranye batashye ubukwe bw’abana babo niko kubategereza baraheba kugeza ubwo bagiye bikura umwe umwe.

Ibibazo bibaho kandi biranashoboka ko umuntu wese ashobora kugira ikibazo runaka kandi ku munsi uwo ari wo wose, ni nako aba bageni bo mu gihugu cy’u Bwongereza byabagendekeye aho abari baje kubashyigikira babategereje amaso ahgahera mu kirere bibaza aho bagiye n’ibyababayeho dore byanarangiye batashye batababonye.
Ubu bukwe bwari buteganyijwe kubera muri Shire Hall mu gace ka Gloucester, umuntu yavuga ko bwasubitswe nyuma yuko abageni baburiwe irengero bigatuma abari baje kubatera ingabo mu bitugu bataha bimyiza imoso. Umwe mu bari bitabiriye ubu bukwe yagize ati “ twagerageje gutegereza amasaha n’amasaha ariko ntitwigeze tubabona”.
Bamwe mu bari baje bambariye ubu bukwe, byari byabayobeye bibaza ibyababayeho. Bakomeje gushakisha impande n’impande ngo barebe ko babona aba bageni wenda bagiye nko kwifotoza ariko ntibabaca iryera.
Nyuma abashyitsi bamaze kubona ko mu by’ukuri aba bageni babuze, bahisemo kugenda bikura umwe umwe kugeza bose barangiye.
Inshuti n’imiryango bagiye bitahira umwe umwe kugeza bahashize bose.Aba bageni byarangiye batabonetse ndetse nta n’umenye impamvu yabyo cyangwa niba hari ikibazo kidasanzwe bagize ku munsi w’ubukwe bwabo. Bamwe batashye bagira bati “wasanga aba bageni bahisemo gutangira ukwa buki bataranashyingirwa!”.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo