Close MORE NEWS U Burusiya bufite ibitwaro kirimbuzi byarasa aho ariho hose ku isi- Perezida Putin aburira Amerika UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 2-03-2018 saa 07:53' whatsapp Facebook Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya, Vladimiri Putin, yatangaje ko igihugu cye gifite ibitwaro kirimbuzi bishyashya birimo igisasu cya "missile ballistic" gishobora kuraswa aho ariho hose ku isi, ibi yabivuze aburira Amerika idasiba gushaka guhora hejuru y’ibindi bihugu byose ku isi mu gutunga ibitwaro kirimbuzi. Mu ijambo ryerekana ukuntu igihugu gihagaze yavuze mbere y’uko haba amatora y’umukuru w’igihugu, Perezida Putin yavuze ko izo missile zishobora gutwara udutwe twinshi tw’intwaro za kirimbuzi kandi ngo zidashobora guhagarikwa cyangwa gukumirwa mu buryo ubwo aribwo bwoze igihe zirashwe. Putin aritegura kongera gutorerwa indi manda mu matora azaba mu minsi 17 iri imbere. Akoresheje amashusho yeretse abaturage imwe muri missile avuga ko ishobora kugera aho ariho hose ku isi. Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yababwiye ko nta ntwaro ihanura za missile ishobora guhagarika missile zigezweho u Burusiya bwakoze. Yaretse abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abaturage muri rusange indi missile iraswa n’ubwato bugendera munsi y’amazi na yo ishobora kugera ahantu hose ku isi kandi ku mutwe w’igisasu hakaba hariho igice kirimo ubumara kirimbuzi. Mu ijambo ryamaze hafi amasaha abiri, Perezida Vladimir Putin yasabye abaturage gutanga amazina bifuza ko yazitwa ziriya ntwaro zombi. BBC yanditse ko ibyo Vladimir Putin yavuze kuri uyu wa Gatatu byerekana ko na we ashaka guteza imbere igisirikare cye nk’uko na mugenzi we wa USA Donald Trump ahora avuga ko America igomba kongera kuba igihangange (Make America Great Again). Umwe mu bahanga mu by’intwaro zikomeye na we yabwiye BBC u Burusiya bufite intwaro ubu ziri ku rwego rwo hejuru kurusha iza USA n’u Bushinwa ariko ngo ibi bihugu byombi biri gukora ngo birebe ko byarusha u Burusiya mu ntwaro zikomeye. . Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
U Burusiya bufite ibitwaro kirimbuzi byarasa aho ariho hose ku isi- Perezida Putin aburira Amerika UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 2-03-2018 saa 07:53' whatsapp Facebook Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya, Vladimiri Putin, yatangaje ko igihugu cye gifite ibitwaro kirimbuzi bishyashya birimo igisasu cya "missile ballistic" gishobora kuraswa aho ariho hose ku isi, ibi yabivuze aburira Amerika idasiba gushaka guhora hejuru y’ibindi bihugu byose ku isi mu gutunga ibitwaro kirimbuzi. Mu ijambo ryerekana ukuntu igihugu gihagaze yavuze mbere y’uko haba amatora y’umukuru w’igihugu, Perezida Putin yavuze ko izo missile zishobora gutwara udutwe twinshi tw’intwaro za kirimbuzi kandi ngo zidashobora guhagarikwa cyangwa gukumirwa mu buryo ubwo aribwo bwoze igihe zirashwe. Putin aritegura kongera gutorerwa indi manda mu matora azaba mu minsi 17 iri imbere. Akoresheje amashusho yeretse abaturage imwe muri missile avuga ko ishobora kugera aho ariho hose ku isi. Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin yababwiye ko nta ntwaro ihanura za missile ishobora guhagarika missile zigezweho u Burusiya bwakoze. Yaretse abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’abaturage muri rusange indi missile iraswa n’ubwato bugendera munsi y’amazi na yo ishobora kugera ahantu hose ku isi kandi ku mutwe w’igisasu hakaba hariho igice kirimo ubumara kirimbuzi. Mu ijambo ryamaze hafi amasaha abiri, Perezida Vladimir Putin yasabye abaturage gutanga amazina bifuza ko yazitwa ziriya ntwaro zombi. BBC yanditse ko ibyo Vladimir Putin yavuze kuri uyu wa Gatatu byerekana ko na we ashaka guteza imbere igisirikare cye nk’uko na mugenzi we wa USA Donald Trump ahora avuga ko America igomba kongera kuba igihangange (Make America Great Again). Umwe mu bahanga mu by’intwaro zikomeye na we yabwiye BBC u Burusiya bufite intwaro ubu ziri ku rwego rwo hejuru kurusha iza USA n’u Bushinwa ariko ngo ibi bihugu byombi biri gukora ngo birebe ko byarusha u Burusiya mu ntwaro zikomeye. . Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu