U Budage: Umuco w’ubutinganyi wahawe intebe mu mategeko bisesuye

Ku munsi wa mbere wo kwemererwa gushingirana mu mategeko ku bahuza ibitsina babisangiye, Karl Kreile na Bodo Mende bambikanye impeta mu mategeko mu gihugu cy’u Budage.

Karl Kreile na Bodo Mende ni abagabo babiri bamaranye imyaka 38 bakundana, kuri ubu bakaba barambikanye impeta mu gace ka Schöneberg mu mugi wa Berlin.

Abashinzwe gusezeranya abageni mu gihugu cy’u Budage, ku itariki ya mbere Ukwakira nibwo bari buguruye ibiro nubwo bitari bimenyerewe ku minsi nk’iyi yo mu mpera z’icyumweru muri gahunda yo gusezeranya abifuza kwambikana impeta bahuje ibitsina.
Gusezerana hagati y’abahuza ibitsina babisangiye bizafasha abubakanye muri ubwo buryo kugira uburenganzira bumwe n’imiryango y’abubakanye ari abagabo n’abagore, haba ku bijanye n’imitungo cyangwa kurera abana.
Igihugu cy’u Budagi cyemereye abahuza ibitsina babisangiye kubana mu mategeko kuva mu mwaka wa 2001 ariko ntibari bafite uburenganzira bumwe nk’ababana ari abagabo n’abagore.
Inteko rusange y’abadepite yatoye itegeko ryo kunganisha uburenganzira bugenga abubakanye hatitawe ko ari ab’ibitsina bitandukanye cyangwa babihuje.
Ibi byabaye mu kwezi kwa gatandatu ubwo Leta y’u Budage yari ihagarariwe na Angela Merkel yari yanze gusinya iri tegeko nk’uko yari asanzwe abikora mbere.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo