Royal TV yafunze  imiryango kubera  ubukene

Televiziyo yitwa Royal TV yari imaze igihe ikorera mu Rwanda, igihe guhagarika ibikorwa kubera ikibazo cy’amikoro cyibasiye iki kigo.

Amakuru akomeje gucicikana aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2017 habaye inama y’abakozi bose ba Royal TV bakamenyeshwa ko televiziyo igiye gufungwa hagasigara radiyo izwi nka Royal FM.

Bikaba bivugwa ko abakozi bamenyeshejwe ko hari ikibazo cy’amikoro kitatuma iki kigo cy’Abanyakenya gikomeza gukora ubucuruzi nkuko byari bisanzwe. Kubera iyo mpamvu, ngo ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa bya televiziyo hagasigara radio.

Amakuru avuga ko Royal TV yari imaze igihe kinini isohora amafaranga menshi ariko itinjiza bitewe n’uko nta bashinzwe kuyishakira amasoko ‘bakomeye’ bari bahari.

Iki kigo ngo cyari cyaragiranye amasezerano n’ikompanyi yigenga ishinzwe gushaka amasoko. Imikorere yayo ngo yatumaga hari amasoko ajya ku zindi televiziyo kuko yo yacaga amafaranga menshi abantu badashobora kubona.

Ikindi ni uko iki kigo ngo cyakoreshaga amafaranga menshi mu bijyanye n’imishahara. Ngo hari abakozi bamwe bahembwa amafaranga arenga ibihumbi 800 kandi wareba umusaruro wabo ukawubura burundu.

Kugeza ubu, kuri iyi televiziyo hari kugaragaraho filimi n’imiziki gusa, mu gihe ibiganiro byahise bihagarikwa burundu. Abari mu nama ntibigeze batangarizwa igihe izavira ku murongo burundu.

Hagati aho, abakozi bose babuze akazi babwiwe ko haza gukurikizwa ibiri mu masezerano yabo ajyanye n’akazi. Abenshi muri bo bari barasinyishijwe amasezerano y’imyaka ibiri ndetse bahabwa n’ubwishingizi bw’indwara bwa Britam bubarihira 100%.

Umwaka ushize nabwo iki kigo cyahagaritse abanyamakuru, abatekinisiye n’abashinzwe gufata amashusho yifashishwa kuri televiziyo bazwi nk’aba-Cameraman; bose hamwe bagera kuri 25 ku mpamvu ziswe ‘ubukungu butifashe neza mu kigo’.

Mbere yaho gato hari hahagaritswe abari abakorerabushake n’abandi banyeshuri bimenyerezaga umwuga w’itangazamakuru bahabwa imperekeza y’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda nubwo bari basanzwe bakora badahembwa.

Royal TV yatangiye gukora nyuma y’uko umushoramari Simon Gisharu usanzwe ari nyiri Kaminuza ya Mount Kenya aguze Lemigo TV, abari abakozi kuri iyi televiziyo bahise bimuka bajya mu mikorere mishya.

Royal TV ubwo yatangiraga muri Gashyantare 2016 yari ifite abakozi bari hagati ya 45 na 50, barimo abanyamakuru, abakora kuri tekiniki n’abafata amashusho.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo