Perezida Nkurunziza ntazongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi nubwo abyemerewe n’Itegeko Nshinga

Mu muhango wo gusinya Itegeko Nshinga, Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, atunguye abatari bake avuga ko ataziyamamariza gukomeza kuyobora iki gihugu mu matora ya 2020 ubwo Manda ye izaba irangiye.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibirori byo kwemeza ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, Nkurunziza avuze ko mu matora ya 2020 ubwo Manda ye izaba irangiye atazongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu n’ubwo Itegeko Nshinga ribimwemerera.

Benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Prezida pierre Nkurunziza bavuga Itegeko Nshinga ryahinduwe ari mu nyungu zo kugira ngo yongere abashe gukomeza kuyobora iki gihugu kugeza mu 2034.

Si aba gusa babonaga ko biri mu nyungu zo kugira ngo Nkurunziza akomeze kuyobora u Burundi, kuko hari n’abavuga ko uyu muperezida yashakaga kongera kugarura ubwami mu Burundi akaba yayobora kugeza ashaje.

Nubwo bavugaga ibi, abayobozi bavugaga ko itegeko nshinga ritahinduriwe Perezida ko ahubwo ari gahunda ireba igihugu cyose.

Ibi birori byo kwemeza itegeko Nshinga byabereye mu ntara ya Gitega muri Komine ya Bugendana ahari hateraniye abayobozi bakuru bose b’u Burundi.

Abarundi bemeje ko itegeko nshinga rihinduka kuwa 17 Gicurasi 2018, nubwo abatavuga rumwe na leta bamaganiye kure aya matora, aho Agathon Rwasa yavuze ko aya matora asa n’ikinamico kandi ko yakozwe binyuranije n’amategeko.

Perezida Nkurunziza wagizwe umuyobozi w’ikirenga n’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD yatorewe kuyobora iyi manda mu 2015, amatora yakurikiwe n’imvururu zaguyemo abatari bake abandi bakaba bari mu buhungiro.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo