ONU irashinja Leta ya Kisilamu gukora Jenoside muri Iraki

Inama ya ONU ishinzwe umutekano ku isi yemeje nta n’umwe uvuyemwo gushyiraho akanama k’abahanga kazakora iperereza ku bwicanyi bwakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa Reta ya kisilamu muri Iraki ibyo bamwe bavuze ko ari Jenoside.

U Bwongereza bwateguyen iki cyemezo bwavuze ko aka kanama kazaba kashyizweho azaba ari umwanya wako wo kugira icyo gafasha abahohotewe n’umutwe w’iterabwoba wa Kisilamu.
Kugeza ubu abasirikari ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari gufatanya n’aba Leta ya Iraki kwirukana uyu mutwe mu duce yari yarifatiye. Uyu mutwe w’iterabwoba wiyita uwa Leta ya Kisilamu wari wifatiye uduce tumwe na tumwe dukomeye kandi n’ubu biravugwa ko hari uduce tumwe na tumwe two muri Iraki no muri siriya ukomeje kugenzura.

Abaturage babarirwa mu bihumbi bo mu bwoko bwa Yazidis nibo ONU ivuga ko bacitse ku icumu kuri ubu bwicanyi bwakozwe n’uyu mutwe mu mwaka wa 2014 mu ntara ya Sinjar.

Abashinzwe iperereza muri ONU bakoze igenzura ku byaha by’urukozasoni byakorewe abagore aho kugeza ubu abasaga 3000 bakiri mu maboko y’umutwe w’iterabwoba wa Kisilamu (Islamic State).

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, Humana Rights Watch washimye iki cyemezo cyafashwe ariko unengauvuga ko hadakwiye kurebwa ku ruhande rumwe gusa muri ubu bwicanyi hirengagizwa ubwicanyi bukorwa n’abasirikari ba Leta ya Iraki ndetse na bamwe mu basirikari mpuzamahang baba boherejwe gucunga umutekano w’abaturage.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo