Mugina :Umugabo n’umugore we batewe Grenade bashinjwa amarozi

Abantu babiri nibo bakomerekejwe na gerenade yatewe mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri Tariki 19 Ukuboza 2017 mu gace ka Buseruko,komine Mugina, intara ya Cibitoke ho mu gihugu cy’u Burundi.

Amakuru ava mu Burundi avuga ko abakomerekejwe n’iyi Grenade ari Jérôme SINUMVAYAHA w’imyaka 70, hamwe n’umugore we Emeliane NTACORIPFA w’imyaka 55 y’amavuko.

Amakuru ava aho i Mugina,avuga kandi ko Jérôme SINUMVAYAHA n’umugore we batewe iyo gerenade bashinjwa amarozi.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burundi bivuga ko Jérôme SINUMVAYAHA n’umugore we Emeliane NTACORIPFA barikuvurirwa muri rimwe mu mavuriro ari muri Komini ya Mugina.

Gabriel Habineza/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo