Intambara  hagati  y’Imbonerakure n’abubatsi i Musaga

Ku wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2017, muri Karitsiye ya Gikoto muri Zone ya Musaga i Bujumbura,Urubyiruko rw’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ruzwi nk’Imbonerakure rwakozanyijeho n’ababutasi bubakaga inzu zagenewe abapfakazi .

Amakuru avuga ko impamvu y’iyi mirwano ari uko izi Mbonerakure zashatse kuvangira aba bubatsi zigaragaza ko zitishimiye ko bahawe aka kazi kandi batabarizwa mu Ishyaka rya CNDD-FDD.

Umwe mu batangabuhamya baganiriye na RPA dukesha iyi nkuru yagize ati’’Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo ubwo twari turi mu mirimo yo kubaba inzu z’abapfakazi twagiye kubona agatsiko k’Imbonerakure kayobowe n’uwitwa Bagaza n’umugore witwa Viviane baraje , zitangira kudusimbukira ari nako ziduhondagura’’

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko izi Mbonerakure zitonganjije zishinja abahaye aba bubatsi akazi guha akazi abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ndetse no kudafasha igihugu kurwanya umwanzi.

Akomeza avuga ko abantu benshi bakomerekeye muri ubu bushyamiranye ndetse n’abamwe muri izi Mbonerakure bakaba baratawe muri yombi harimo Viviane ubu ufungiye muri kasho ya Musaga.

Gabriel Habineza /Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo