Close MORE NEWS Impinduka mu mutwe w’Inyeshyamba za FOREBU zirwanya u Burundi UMUBAVU.com admin Kuya 28-08-2017 saa 23:58' whatsapp Facebook Umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi (Forces républicaines du Burundi:FOREBU) wahinduye izina, unatangaza ko ugiye kuyoborwa n’uwahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Burundi. Uyu mutwe w’inyeshyamba ugizwe n’abasirikare ndetse n’abapolisi bitandukanyije n’izi nzego muri Mata 2015 ubwo iki gihugu cyinjiraga mu bihe by’umutekano muke. Izina rishya ryazo ni FPB(Forces populaires du Burundi). Gen. Jérémie Niranyibagira, ni we muyobozi w’uyu mutwe nk’uko yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP kuri uyu wa Mbere, na ho Col Edouard Nshimirimana, watangaje ishingwa rya FOREBU ku wa 23 Ukuboza 2015 akazaba ari umuyobozi wungirije. Umuvugizi mushya wa FPB, Colonel Adolphe Manirakiza,yabwiye AFP ko guhindura izina ryawo byari bigamije gukura urujijo mu miyoborere aho Hussein Radjabu wahoze ayobora ishyaka riri ku butegetsi na Gen. Godefroid Niyombare, wayoboye coup d’etat batumvikanaga k’ugomba kuwuyobora. Col Manirakiza yavuze ko usibye abarwanyi bari ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari n’abandi bari mu gihugu imbere, yemeza ko igihe cy’ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga cyarangiye bakaba bageze mu gihe cy’ibikorwa byo kubohora abaturage b’u Burundi ku butegetsi bw’igitugu. FOREBU yashinzwe nyuma gato y’imvururu zakurikiye icyemezo cya Perezida Nkurunziza cyo kwiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu muri Mata 2015, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafashe nk’itemewe n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha, yagenaga ihagarikwa ry’intamabara ya 1993-2006. Raporo y’inzobere za Loni zigenga kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko inyeshyamba za FPB zigizwe n’abarwanyi bari hagati ya 300 na 500 bakorera muri Kivu y’Amajyepfo muri Congo Kinshasa. Mu Burundi hari indi mitwe irwanya ubutegetsi irimo FNL iyoborwa na Aloys Nzabampema, RED-Tabara yitirirwa umunyapolitiki Alexis Sinduhije. Gen. Niranyibagira w’imyaka 48 y’amavuko yahoze ari umuyobozi muri CNDD-FDD, yitandukanyije n’igisirikare cy’u Burundi muri Werurwe 2017. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Impinduka mu mutwe w’Inyeshyamba za FOREBU zirwanya u Burundi UMUBAVU.com admin Kuya 28-08-2017 saa 23:58' whatsapp Facebook Umutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi (Forces républicaines du Burundi:FOREBU) wahinduye izina, unatangaza ko ugiye kuyoborwa n’uwahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Burundi. Uyu mutwe w’inyeshyamba ugizwe n’abasirikare ndetse n’abapolisi bitandukanyije n’izi nzego muri Mata 2015 ubwo iki gihugu cyinjiraga mu bihe by’umutekano muke. Izina rishya ryazo ni FPB(Forces populaires du Burundi). Gen. Jérémie Niranyibagira, ni we muyobozi w’uyu mutwe nk’uko yabitangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP kuri uyu wa Mbere, na ho Col Edouard Nshimirimana, watangaje ishingwa rya FOREBU ku wa 23 Ukuboza 2015 akazaba ari umuyobozi wungirije. Umuvugizi mushya wa FPB, Colonel Adolphe Manirakiza,yabwiye AFP ko guhindura izina ryawo byari bigamije gukura urujijo mu miyoborere aho Hussein Radjabu wahoze ayobora ishyaka riri ku butegetsi na Gen. Godefroid Niyombare, wayoboye coup d’etat batumvikanaga k’ugomba kuwuyobora. Col Manirakiza yavuze ko usibye abarwanyi bari ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari n’abandi bari mu gihugu imbere, yemeza ko igihe cy’ibiganiro byo ku mbuga nkoranyambaga cyarangiye bakaba bageze mu gihe cy’ibikorwa byo kubohora abaturage b’u Burundi ku butegetsi bw’igitugu. FOREBU yashinzwe nyuma gato y’imvururu zakurikiye icyemezo cya Perezida Nkurunziza cyo kwiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu muri Mata 2015, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafashe nk’itemewe n’Itegeko Nshinga ndetse n’amasezerano ya Arusha, yagenaga ihagarikwa ry’intamabara ya 1993-2006. Raporo y’inzobere za Loni zigenga kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ivuga ko inyeshyamba za FPB zigizwe n’abarwanyi bari hagati ya 300 na 500 bakorera muri Kivu y’Amajyepfo muri Congo Kinshasa. Mu Burundi hari indi mitwe irwanya ubutegetsi irimo FNL iyoborwa na Aloys Nzabampema, RED-Tabara yitirirwa umunyapolitiki Alexis Sinduhije. Gen. Niranyibagira w’imyaka 48 y’amavuko yahoze ari umuyobozi muri CNDD-FDD, yitandukanyije n’igisirikare cy’u Burundi muri Werurwe 2017. Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu