Impanuro Perezida Kagame yahaye abagize Guverinoma nshya

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yahaye impanuro zireba Abagize Guverinoma bose, baba abasanzwe muri Guverinoma n’abayinjiyemo bwa mbere, zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye, ikaba ariyo ntego igomba kubaranga bose.

Ni mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nzeri 2017 aho yabahaye impanuro zibafasha kuzuza inshingano zabo za buri munsi.

Izi mpanuro Perezida Kagame yahaye abagize Guverinoma bose zikubiye mu ncamake ku buryo bukurikira :

1.Guhuriza hamwe ibyo buri muyobozi ashinzwe (coordination) babiyobowemo na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe ;

Kuri iyi ngingo, ubwo Kagame yakiraga indahiro z’abagize Guverinoma Nshya ku ya 31 Kanama 2017 nabwo yabikomojeho aho yasabye abarahiye n’abandi bayobozi muri rusange gukorana n’abandi bagahora bashaka iterambere mu gihe gito kuko nta mpamvu yo guta igihe.

Icyo ygihe yagize ati “Turusheho gukora neza, kwihutisha no kugerageza gukomeza guhindura ibintu bigorana.”

2.Gusangira amakuru (communication) ;

Ubwo abagize ikipe nshya barahiraga gukomeza gukora mu nteza y’abanyarwanda, iyi ngingo Kagame yayitinzeho cyane asa abayobozi kujya bavugana mukazi, aho yagize ati” Hari zimwe muri minisiteri zimwe usanga zifite abaminisitiri batatu, mukaba muri aho tuganira, ugasanga mu mezi atandatu, umwaka, basa naho badakora hamwe, no kuvugana bikaba ari ikibazo. Bari mu nzu imwe, bayobora minisiteri imwe, ariko ubwo rero birumvikana. Ba baminisitiri batavugana, ubwo abaminisitiri bavugana n’abakozi babo? Ubwo se imirimo ikwiriye kuba ikorwa, yuzuzwa n’iyo minisiteri, ubwo irakorwa?

3.Kwiyoroshya (humility) no gushyira inyungu z’abo bakorera imbere zigasumba uburemere bahabwa n’urwego bariho.

Ni Kenshi bamwe mu bayobozi bagiye bashinjwa kwihunza no gushaka gusumba inzego bakorera.

Urutonde rw’abagize Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba leta 11





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo