HRW  irashinja u Rwanda gushyira igitutu ku miryango y’abo ivuga ko bishwe n’inzego z’umutekano

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu “Human Rights Watch (HRW)” urashinja Leta y’u Rwanda gushyira igitutu ku miryango y’abantu washyize muri Raporo yawo uvuga ko bishwe n’inzego z’umutekano.

Ni nyuma y’uko tariki ya 9 Ukwakira ,2017,i Kigali ,Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda 9 yashyize ahagaragara Raporo ivuguruza iya HRW aho yagaragaje ko abantu 37 uyu muryango uvuga ko bishwe n’inzego z’umutekano , barindwi(7) muri bo ari bazima,bane (4) bakaba barazize impfu zisanzwe naho abandi batandatu(6) bakaba barazize impanuka.

Ku bivugwa na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu,HRW yavuze ko Leta y’u Rwanda yahakanyi ukuri ikuzi ndetse ko yashyize igitutu ku miryango y’abo ivuga ko bishwe aha itanga urugero ku mugabo witwa Elias Habyarimana uvuga ko yishwe ariko umugore we Pelagie Nikuze akaza kubwira itangazamakuru ko umugabo we (Elias Habyarimana) ari muzima aba mu gihugu cy’u Bubiligi.

Aha HRW ivuga ko Habyarimana wavuzwe ko aba mu Bubiligi ari undi muntu kuko uwishwe muri Werurwe yari umurobyi ndetse ko atigeze atunga urwandiko rujya mu mahanga(Passport).

Urundi rugero ni urwa Alphonse Majyambere aho mu Kiganiro n’abanyamakuru ku ya 13 Ukwakira 2017,Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yagaragaje umugabo ufite aya mazina ivuga ko ariwe HRW yavuwe ko yapfuye kandi ari muzima nk’uko nawe ubwe yabibwiye itangazamakuru avuga ko ababajwe no kuba HRW yaravuze ko yapfuye kandi ariho.

Aha HRW ivuga ko Majyambere iyi Komisiyo ivuga ari mu kigero cy’imyaka 64 y’amavuko ugendeye ku byangombwa bimuranga mu gihe Alphonse Majyambere ivuga ko yishwe azira kwiba inka yari mu kigero y’imyaka 35 y’amavuko

Human Rights Watch yasabiwe gufungwa mu Rwanda

Tariki 19 Ukwakira,2017,Abagize Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje ko batishimiye Raporo z’uyu muryango ukora ku Rwanda aho basabye Leta ko wafungwa nk’uko byagendekeye BBC Gahuza.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje uburakari bwinshi aho umwe muri bo yishe umuyobozi wa Human Rights Watch ’Imbwa’

Minisitiri w’Ubutabere akaba n’Intumwa ya Leta y’u Rwanda,Johnston Busingye agaruka kuri Raporo ya HRW yavuze ko uyu muryango ukonarana na FDLR nk’uko bitangazwa na Jeune Afrique dukesha iyi nkuru.

Perezida Kagame yasubije HRW

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 27 Ukwakira ubwo yari yitabiriye umugoroba w’umusangiro usoza ihuriro ry’abagize Unity Club Intwararumuri ryabaga ku nshuro ya 10.Asubiza HRW ,Perezida Kagame yavuze ko yamaze imyaka itanu muri Uganda arwanira uburenganzira bwe buri munsi atazi ko ari buramuke, yongeraho indi ine ‘mu Rwanda ntazi ko nzabaho undi munsi’.

Avuga kuri Kenneth Roth uyobora HRW, yagize ati “ Ndashaka kubwira uyu mugabo wa Human Right Watch uhora ansebya, asebya u Rwanda, ndi mu mwanya mwiza wo guharanira uburenganzira bwa muntu kurusha uko ubikora, […] kuri njye nemeye guhara ubuzima bwanjye, nashyize ubuzima bwanjye mu kaga kubera ubwisanzure bwanjye nagombaga guharanira, twese hamwe nk’abanyarwanda kubera ubwisanzure bwacu n’ubw’abaturage bacu.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abavuga nabi u Rwanda uyu munsi ari nabo barutereranye mu 1994. Ati “Mwacyuye ingabo zanyu mu gihe abantu bicwaga. Twe twarimo turwana. Ese uburenganzira bwa muntu muba muvuga ni ubuhe ?”

Hashize iminsi mike mu Rwanda hamaganywe Raporo y’amapaji 60 yiswe “ All Thieves must Be Killed” bishatse kuvuga ngo ‘Abajura bose bagomba kwicwa’ yasohowe n’Umuryango Human Rights Watch, ku wa 5 Nyakanga 2017.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rwanda Kuya 5-11-2017

Ariko ko HRW ari umuryango mpuzamahanga uba ukwiye kureba ku bihugu byose mwebwe mbere yo kwandika ntimwibaza impamvu ihora yandika ku Rwanda? Ko batavuga Dutertes wica abanywa ibiyobyabwenge kandi ari président w’igihugu yakabaye ashyiraho ikigo ngororamuco.
Cyangwa ko hashyizweho MINISITERI Y’ibiza ifasha abagizweho ingaruka na byo ko batarakora ho inkuru n’imwe gusa ivuga icyiza ku u Rwanda. Yes dusome ariko tunasesengure

Great David Kuya 4-11-2017

None mwe ibitekerezo muhitisha ni ibibasingiza cyangwa ni ibyabasomyi banyu?

Great David Kuya 4-11-2017

Ariko iki gihugu lirazira iki?Ese abatuyobora baratukana kubera iki? Niba babeshya mwaberetse aho ibinyoma bishingiye mukateka kubita imbwa
Ca c’est une reponse de qielqu’un en cout d’argiments!ko France24 ya koze confimation se nayo irabeshya? Ese ubundi abo bose bapfa iki n’Urwanda? ubuze ibisubizo muri iki gihugu wese aratukana koko? Mwaretse bakavuga ibiriho ko twese ariyo nzira? Ntawe uzatura nk’umusozi!

Great David Kuya 4-11-2017

Ariko iki gihugu lirazira iki?Ese abatuyobora baratukana kubera iki? Niba babeshya mwaberetse aho ibinyoma bishingiye mukateka kubita imbwa
Ca c’est une reponse de qielqu’un en cout d’argiments!ko France24 ya koze confimation se nayo irabeshya? Ese ubundi abo bose bapfa iki n’Urwanda? ubuze ibisubizo muri iki gihugu wese aratukana koko? Mwaretse bakavuga ibiriho ko twese ariyo nzira? Ntawe uzatura nk’umusozi!

abdka Kuya 3-11-2017

nonese muri 37 niba 7 ari bazima 4 bakazira indwara zisanswe 6 bakazira impanuka,abandi makumyabiri basigaye bo bazize iki?ariko icyonkundira IMANA nuko twese tuzapfa nyine nahubundi iyi si yuzuye ubugome.

abdka Kuya 3-11-2017

nonese muri 37 niba 7 ari bazima 4 bakazira indwara zisanswe 6 bakazira impanuka,abandi makumyabiri basigaye bo bazize iki?ariko icyonkundira IMANA nuko twese tuzapfa nyine nahubundi iyi si yuzuye ubugome.